Nyuma y’amakuru mashya avuga ku ikoreshwa ritavugwaho rumwe ry’amafaranga, Guverinoma ya Québec irahamagarira Umuryango mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) kwitonda mu micungire y’imari y’umuryango, cyane cyane amafaranga ava mu basoreshwa bo muri Québec.
Ibiro bya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga unashinzwe Francophonie, Nadine Girault, byemeje ko ari inshingano za OIF gusubiza ibijyanye n’imicungire no gukurikirana imiyoborere yayo ya buri munsi.
“Amafaranga y’Abanya- Québec agomba gukoreshwa neza. Tuzakomeza gukurikiranira ibintu hafi uko bimeze ”, ibi bikaba byavuzwe n’umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru, Flore Bouchon.
Ibiro byacu bishinzwe iperereza byatangaje ejo ko OIF yakoresheje amadorari 120.000 muri 2019 mu gutunganya no gushyira ibikoresho mu nzu y’i Paris y’umunyamabanga mukuru mushya wayo, Louise Mushikiwabo.
Urubuga journaldemontreal.com dukesha iyi nkuru, ivuga ko Mushikiwabo yasimbuye kuri uyu mwanya Michaëlle Jean, ubuyobozi bwe nabwo bwajijijwe gutanga miliyoni y’amadorari mu gutunganya inzu yabagamo.
Ikinyamakuru Libération cyahishuye aya makuru, cyanakomoje ku mafaranga menshi akoreshwa n’umujyanama mukuru wa Madamu Mushikiwabo.
Nk’uko ibiro bya Minisitiri Girault bibitangaza ngo leta na guverinoma nyinshi, zirimo na Québec na Canada, zari zasabye OIF gusubiza mu buryo imicungiro y’amafaranga igenerwa nyuma yo kugenda kwa Madamu Jean.
Madamu Bouchon yagize ati: “OIF igomba kugira imikorere y’intangarugero mu nzego zose z’ubuyobozi bwayo.” Uyu muryango urasabwa kugira amakenga nyuma y’ibyahishuwe. “
Gukorera mu mucyo
Muri 2018, leta na guverinoma zigize OIF zemeje amategeko mashya yo gukorera mu mucyo, cyane cyane zisaba ko hajya hamenyekana amafaranga yakoreshejwe mu biro by’umunyamabanga mukuru.
Kugeza ubu, ariko, OIF ntirashyira ahagaragara aya makuru.
Ibiro bya minisitiri Girault byibukije ko Madamu Mushikiwabo yatowe asezeranya ko umuryango uzavugururwa.
Umuvugizi we ati: “Dutegereje ko uhereye none ashyira mu bikorwa ayo mavugurura ategerejwe “.
Biravugwa ko OIF yakoresheje $ 66.000 ku bikoresho na 75.000 by’amadolari yo gusana inzu ya Madamu Louise Mushikiwabo.