Kubwo kwikanga ibitero simusiga imwe mu miryango y’abarwanyi ba FDLR iriguhungishirizwa muri Uganda mu nkambi
Icyoba ni cyose nyuma yahoo Perezida Kisekedi avugiye ko agiye kwirukana imitwe y’abarwanyi ikorera mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane FDLR.
Ni nako kandi ibihugu by’akarere bikomeje kwisuganya bishigikira umugambi wa Perezida Etienne Kisekedi mu guhashya iyi mitwe igizwe na benshi mu barwanyi basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Igihugu cya Kenya cyo kikaba cyaramaze kwemeza ko ingabo zacyo ziza muri Congo gutera ingabo mu bitugu iza FARDC,biteganyijwe ko mu kwezi gutaha abasilikare b’iki gihugu bazaba basesekaye iGoma.
Sibyo gusa k’ubufatanye bw’abaturage ba Congo,umutwe w’Abandandi w’indwanyi kabuhariwe uzwi nka Mai mai Candayira,wiyemeje gushigikira ingabo zabo mu guhashya FDLR,uyu mutwe ukaba ufite amateka kuri FDLR,aho wayambuye ibirindiro bikuru byari muri Lubero na Walikare.
Amakuru akomeje gucicikana muri bimwe mu bitangazamakuru bya Congo,aravuga ko benshi mu barwanyi batangiye kohereza imiryango yabo muri Uganda mu nkambi za Nakivale,Rwamwanja n’ahandi.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Bwito muri Rucuru,ivuga ko imwe mu miryango y’aba Jenerali ariyo yabanje aho bavuga nka Gen Bgd .Karume,Gen.bgd Serije,Gen Powete na Gen.Maj Busogo,umwe mu baturage batuye ahitwa Tongo yabwiye isoko y’amakuru yacu ,ko muri ako gace hakomeje gucicikana indege za gisilikare zisa naho ziri gutanga impuruza,ibi bibaye kandi Leta y’iki gihugu yaramaze gufata icyemezo cyo gushyiraho ibihe bidasanzwe mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru n’intara ya Ituri.
Kanda hano ?? hasi urebe izindi nkuru ku buryo bw’amashusho
Kambale Shamukiga