Igikomamangoma Misuzulu Zulu KaZwelithini nicyo cyazunguye ingoma y’ubwami bw’aba-Zulu nyuma y’urupfu rutunguranye rw’Umwamikazi Mantfombi Dlamini-Zulu watanze mu cyumweru agatabarizwa kuri uyu wa Gatanu.
Misuzulu, umuhungu mukuru w’umwami Goodwill Zwelithini w’imyaka 46 yahawe ikamba ry’ ubwami bw’ aba -Zulu mu ijoro ryo kuwa Gatanu mu nama yabereye mu ngoro y’ ibwami ya Kwakhangelamankengane Royal Palace.
Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko igikomangoma Misizulu cyimitswe ku ngoma nk’ uko nyina Dlamini-Zulu yari yabyifuje mbere y’ urupfu rwe rwatunguranye.
Nyuma yo gutangazwa ko Misuzulu Zulu ari we ubaye umwami w’ aba Zulu, abo mu muryango w’ ibwami barimo igikomangoma Thokozani bateje impagarara bavuga ko atari we muzungura w’ ingoma.
Igikomangoma THokozani kivugako umwamikazi yatanze atavuze uzamusimbura ku butegetsi, nubwo hari igice kimwe cyo mu muryango w’ibwami gishyigikiye umwami mushya.
Igikomangoma Misizulu Zulu KaZwelithini agiye ku ntebe asimbuye nyina Mantfombi Dlamini-Zulu watanze mu cyumweru gishize . Mantfombi yari yafashe ubu bwami muri Werurwe uyu mwaka nyuma y’ urupfu rw’umugabo we, umwami Goodwill Zwelithini watanze azize indwara ya diyabete.
Ubwami bw’ aba Zulu nibwo bwoko bunini muri Afurika y’Epfo aho butuwe n’abaturage barenga miliyoni 11.