Nyuma y’isubikwa ry’inama ya CHOGM 2021yagombaga kubera I Kigali ihuza ibihugu bikoresha Icyongereza ku mpamvu zifitanye isano n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, indi nama ikomeye yari iteganyijwe vuba aha yagombaga guhuza u Bufaransa n’ibihugu byo muri Afurika izwi nka Sommet France-Afrique ya 2021 na yo yegejwe inyuma, kubera ko ingamba zibuza urujya n’uruza ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo ngo zizaba zitarakurwaho neza muri iyi mpeshyi ngo abatumirwa amagana bazaturuka muri Afurika bazabashe kuyitabira.
Iyi nama ngarukamwaka ihuza u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika, yagombaga kuzaba muri Nyakanga ikabera mu Mujyi wa Montpellier iherutse kwimurirwa mu ntangiriro z’Ukwakira kubera ingendo zabujijwe zifitanye isano n’icyorezo cya Covid-19 nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’uyu mujyi mu cyumweru gishize.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara nk’uko tubikesha Le Monde rigira riti “imbogamizi z’ingendo zashyizweho ku rwego mpuzamahanga ntizizakurwaho bihagije muri iyi mpeshyi kugirango abashyitsi babarirwa mu magana baturutse ku mugabane wa Afurika. Batitabiriye ku bwinshi, igikorwa cyatakaza ubusobanuro bwinshi.”
Iyi nama izaba ihuza Afurika n’u Bufaransa ku nshuro ya 28 rero izaba ku matariki ya 7 kugeza ku ya 9 Ukwakira 2021 nk’uko ubuyobozi bw’Umujyi wa Montpellier bwabitangaje.
Ku ikubitiro yari iteganijwe kubera i Bordeaux muri Kamena 2020 ku nsanganyamatsiko y’umujyi n’intara zirambye, iyi nama ya 28 y’Afurika n’u Bufaransa yari yasubitswe kubera ikibazo cy’isuku. Ku nshuro ya mbere, igikorwa cyagombaga kubaho nta bakuru b’ibihugu, kugira ngo umwanya munini uhabwe sosiyete sivile, hibandwa ku nsanganyamatsiko y’amashuri makuru, ubushakashatsi, guhanga udushya cyangwa kwihangira imirimo.