Perezida Paul Kagame yavuze ko iyo ingabo z’uRwanda zemererwa kujya muri Congo ikibazo cy’umutekano muke uhaba kiba cyarakemutse.
Mu Kiganiro Perezida Paul Kagame amaze kugirana n’abanyamakuru ba France 24 kuri uyu wa Mbere saa mbiri n’iminota icumi yavuzeko iyo ingabo z’uRwanda ziza kuba ziri muri Congo nk’uko ingabo za MONUSCO ziriyo ubu ,ikibazo cy’umutekano muke kiharangwa kiba cyarakemutse.
Ibi yabitangaje ubwo umunyamakuru wa France 24 yamubazaga niba ingabo z’uRwanda zaba ziri mu Burasirazuba bwa Congo mu bikorwa bya Gisirikare bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro nk’uko byakomeje guhwihwiswa na bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga , maze amusubiza agira ati:” Iyo nza kuba narohereje ingabo muri DR Congo ntago ibintu biba bimeze nk’uko bimeze Ubu. Ntago byari kunanirana”
Ibi perezida Paul Kagame yabivuze nyuma yo kugaragaza ko ari igisebo ku ngabo z’Umuryango w’abibumbye Mouisco zimaze imyaka isaga 21, zivuga ko zaje kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo ariko ugasanga nyuma y’iyo myaka yose ntakintu gifatika zakoze, kuko kugeza magingo aya nta mutekano n’amahoro zirabasha kugarura muri ako gace k’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Yagize ati :” Imyaka 21 irashize ONU yohereje ingabo muri Repubilka iharanira demokarasi ya Congo mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu,ariko se kugeza Ubu n’iki zakoze?. Ntacyo! . Ibintu biracyari uko byahoze. Ubutumwa bwa Monusco nta musaruro bwatanze ONU yaratsinzwe rwose”
Umunyamakuru yongeye kumubaza impamvu umubano w’uRwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo wifashe neza kuva Perezida Tshisekedi yajya k’ubutegetsi. Maze Perezida Kagame amusubiza ko impamvu ari uko politike ya Perezida Etienne Tshisekedi itandukanye n’abamubanjirije.
Ubwo yabazwaga ikibazo cya Rusesabagina n’uko yagejejwe mu Rwanda Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ba France 24 ko ikibazo atari uburyo umunyabyaha yatawe muri yombi ,ahubwo ko icy’ngenzi ari ukureba n’iba uwo mu nyabyaha ari guhabwa ubutaberaati: kandi nibyo ubutabera bw’u Rwanda buri gukora.
Ati:” Si nibaza impamvu abantu birirwa bavuza induru kuri Paul Rusesabagina. Ese ikibazo n’uburyo umuntu nka Rusesabagina wari ubangabimiye umutekano w’uRwanda yatawe muri yombi? Icy’ingenzi ni ukureba niba ahabwa ubutabera, kandi nibyo biri gukorwa ese kuki mwumva ko ibyo Abanyaburayi bakoze aribyo byonyine biba bikwiye ariko byakorwa n’Abanyafurika mukabirwanya?. Ibyo sibyo. “
Umunyamakuru yakomeje amubaza impamvu Leta y’urwanda yanze ko habaho iperereza mpuzamahanga ku kibazo cya Rusesabagina, maze Perezida Paul Kagame amusubiza agira ati:” Ese Leta y’Ubufaransa yakwemerera iperereza ryigenga kuza gukora iperereza kubyabereye i Paris? Ibyo nibyo twanze.dufite ubutabera bwigenga.”
Hategekimana Claude