Umunyamateka Prof. Vincent Duclert aravuga ko ikiganiro cyahuje Perezida Kagame n’abahoze mugisirikare cy’u Bufaransa bari mu Rwanda ko cyabaye mu mutuzo n’ubwubahane kuko kitari n’ikiganiro gisanzwe. (https://follycoffee.com/)
Prof. Vicent Duclert wakoze Raporo yerekanye uruhare rw’ u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse akaba yarakitabiriye, yatangarije ikinyamakuru Le Point ko byari ikiganiro kidasanzwe kubera ko abo cyahuje ari abantu bahoze barebana ay’ingwe kandi kikaba kigamije ko ibihugu byabo bihundura umurongo w’imibanire, ukaba mwiza kurushaho.
Ati ” ni ikiganiro cyamaze amasaha abiri aho Perezida Kagame yavuze ko yishimiye guhura nabo bakaganira bakibukiranya ibyaranze amateka ndetse bakagira n’ibyo bibukiranya nk’abari abagaba b’ingabo muri kiriya gihe”.
Yannick Gérard wahoze ahagarariye u Bufaransa i Kampala yabwiye Perezida Kagame ati: “ Ndabona warahindutse. Ndibuka neza ubwo twahuriraga i Kampala nka kabiri cyangwa gatatu muri Ambasade yacu udusobanurira impamvu zo gushinga umutwe wa gisirikare na Politiki mwari mufite.”
Muri kiriya kiganiro bateze amatwi général Varret ubwo yabasomeraga ibaruwa yanditsemo uko yumvise amerewe ubwo yari akigera mu Rwanda akabona ko hari umugambi wo kwica Abatutsi
Vallet yavuze ko ‘yakoze uko ashoboye’ ngo yumvishe Perezida Mitterrand ko Politiki y’u Bufaransa mu Rwanda itari ikwiye ariko undi amwima amatwi.
Yabwiye abari aho ko yamaze kubona ko ibyo asaba bidahawe agaciro ahitamo kwegura.
Yagize ati: “ Bwari ubwa mbere mu kazi kanjye ntanga igitekerezo kikimwa agaciro nsanga ntabyihanganira ndegura.”
Kuba muri iki gihe hari raporo ebyiri zarekanye ko ibyo yavugaga byari bifite ishingiro, ngo byaramukomeje bimwereka ko ibyo yabwiraga ubutegetsi bwa Mitterand byari bifite ishingiro rishobora kubonwa n’undi utari umusirikare.
Colonel Galinié nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko nawe ntacyo atakoze ngo abwire ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Bufaransa ko hari akaga kategurwaga ku Batutsi kandi gategurwa n’ubutegetsi bwa Habyarimana ariko bakavunira ibiti mu matwi.
Ibyo byaje gutuma yegura muri mwaka w’i 1991.
Abasirikare bahuye na Perezida Kagame harimo colonel René Galinié w’imyaka 81 y’amavuko akaba yari ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Bufaransa i Kigali guhera muri 1988 kugeza muri 1991, Général Jean Varret w’imyaka 86 y’amavuko wari ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’igihugu cye n’u Rwanda guhera mu mpera z’umwaka wa 1990 kugeza mu mwaka wa 1993, Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu ntangiriro y’imyaka ya 1990 ariko akaza kuba Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare mu kiswe Opération Turquoise na Général Eric de Stabenrath.