Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Vincent Karega yahakanye ibivugwa na bamwe mu bayobozi batavugarumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mushinga batazira “Balkanisation” bavuga ko ugamije komeka ibice bimwe bya Congo ku gihugu cy’u Rwanda.
Imvugo ‘Balkanisation’, yatangijwe n’abarimo Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, akaba n’Umuvugizi w’Ihuriro Lamuka rya Martin Fayulu watsinzwe amatora ya Perezida mu 2018.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Business et Finances cyo muri RDC, Karega yahakanye ko uwo mushinga ntawo u Rwanda rufite .
Ati “Hashize imyaka 30 mbyumva nyamara nta na rimwe u Rwanda rwigeze runafata na metero kare imwe muri RDC kugeza ubu. Ntaho nzi umushinga umara imyaka 30 utarashyirwa mu bikorwa. Niba atari inzozi, ba nyiri uwo mushinga warabananiye. Ku bwanjye mbifata nk’ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga muri Congo”.
Ambasaderi Karega yavuze ko ibyiza ari uko Guverinoma ya RDC nta gaciro ibiha uretse ko n’imiryango mpuzamahanga ibihugu byombi bihuriyemo itemera igihugu kivogera ubusugire bw’ikindi.
Abakoresha imvugo Balkanization bayisobanura nka gahunda ndende ya Guverinoma y’u Rwanda igamije komeka ku Rwanda ibice by’igihugu cya Congo byahoze biri ku Rwanda mbere y’uko abakoroni bagaba imipaka.
Cyakora bamwe mu bakongomani wagirango bagira amazi mu bwonko bwabo. Ingengabitekerezo bqgira niyo wazana iki ntiyabashiramo