Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda(NEC) Prof Kalisa Mbanda yanyomoje inyandiko yavugaga ko amatora y’inzego zibanze yasubitswe agiye gusubukurwa muri Nyakanga 2021.
Iyo nyandiko yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga byagaragaraga ko yanditswe kuwa 4 Gicurasi 2021. Yavugaga ko amatora mu nzego z’ibanze azatangirira ku rwego rw’umudugudu hatorwa Komite nyobozi na Njyanama z’imidugudu kuwa 17 Nyakanga 2021 agasozwa kuwa 31 Nyakanga 2021 hatorwa Komite y’inama y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu.
Mu kiganiro kigufi Rwandatribune yagiranye n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko iyo nyandiko atazi iyo nyandiko yitirirwa Komisiyo ayobora. Yavuze ko Komisiyo y’Amatora ikirimo kunoza ibyatuma amatora y’inzego zibanze agenda neza bikazamenyeshwa abanyarwanda mu minsi irimbere.
Yagize” Iyo nyandiko ntayo nzi, turimo kunoza ibyatuma amatora agenda neza kandi tuzabimenyesha abanyarwanda”
Amatora y’inzego z’ibanze yagombaga kuba muri Mutarama 2021 aza kwimurwa ku mpamvu zirimo na Covid-19. Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe aya matora azasubukurirwa, gusa Komisiyo y’amatora itanga icyizere ko ashobora kuba muri uyu mwaka.