Umuhungu wa CG Marizamunda Juvenal uyobora amagereza yahamagajwe mu rubanza ruregwamo Kayumba wayoboraga Mageragere
Mu rubanza ruregwamo CSP Kayumba Innocent wahoze ari umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Aman Olivier (Umuhungu wa CG Marizamunda Juvenal) azaza muri uru rubanza nk’uko byifujwe n’abaregwa.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2021 ubwo CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bari bafatanyije mu buyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge bakekwaho ibyaha byatumye biba amafaranga akabakaba Miliyari 9 Frw.
CSP Kayumba Innocent aregwa hamwe na SP Ntakirutimana Eric wari umuyobozi wungirije ndetse na Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza muri gereza ya Nyarugenge.
Bakurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo ; kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro.
Aba baje kuburana kuri uyu wa Gatanu bambaye impuzankano y’abagororwa y’iroza, bakimara gusomerwa ibyaha bakurikiranyweho, bahise bazamura inzitizi zibanziriza urubanza.
Muri uru rubanza kandi havuzwemo umugororwa witwa Aman Olivier (umuhungu wa CG Marizamunda uherutse guhabwa kuyobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa) wafashije bariya baregwa kwiba ariya mafaranga bakuraga ku ikarita yifashishwa mu guhaha hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uyu mugororwa Aman Olivier n’ubundi ufungiye ibyaha by’ikoranabuhanga, avugwaho kuba yarafashije bariya bantu kwinjira mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe iriya karita y’umwe mu bagororwa w’umunyamahanga w’Umwongereza yari iriho amafaranga menshi ubundi bakayiba batumiza ibintu bihenze.
CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bavuga ko icyaha ari gatozi, bakavuga ko biriya bikorwa byakozwe na Aman Olivier badakwiye kuryozwa icyaha cyo kwiba.
Aba baregwa basabye Urukiko ko rwazatumiza Aman Olivier muri uru rubanza akaba yaba umwe mu baregwa mu gihe yari yafashwe nk’umutangabuhamya muri uru rubanza.
Ubushinjacyaha butabyumvaga kimwe, bwo bwavuze ko Aman Olivier afatwa nk’umutangabuhamya muri uru rubanza kuko yashyizweho igitutu na bariya bahoze bayobora Gereza ya Nyarugenge kugira ngo bibe ariya mafaranga.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu mabazwa ya Aman Olivier atigeze agorana kuko yorohereje iperereza agatanga amakuru kandi akavuga ko biriya bikorwa yabifashije bari bahoze bayobora gereza kuko bari bamuteye ubwoba nk’imfungwa ifungiye aho bayobora.
Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwafashe umwanya wo gusesengura ibyatangajwe, rwanzura ko Aman Olivier azaza mu rukiko. Urukiko rwahise rusubika urubanza rurwimurira tariki 11 Kamena 2021.
Abaregwa bahise baka ijambo basaba Urukiko ko barekurwa by’agateganyo kuko imwe mu mpamvu yari yatumye bafungwa by’agateganyo itagihari.
Bavuze ko ubwo kimwe mu byashingiweho n’Ubushinjacyaha bubasabira gufungwa by’agatetanyo ari uko bwifuzaga gukora iperereza neza, bakavuga ko iperereza ryarangiye bityo ko babona nta mpamvu yo gukomeza gukurikiranwa bafunze.
Umucamanza yumvise icyifuzo cyabo, abamenyesha ko kizasuzumwa kikazatangwaho umwanzuro tariki 26 z’uku kwezi kwa Gicurasi.