Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, mu nama nyungurabitekerezo yahuje abarwanashyaka b’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green party of Rwanda) bavuga ko abiyamamariza mu nzego z’ibanze bakabaye baturuka mu mitwe ya Politike.
Uwera Jacqueline , Komiseri ushinzwe Uburinganire(Gender) mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda , avuga ko umubare w’abadepite ku mashyaka yatsinze ku majwi ya 5% wagakwiye kongerwa ukava kuri 2 ukongerwa kuko ngo umubare w’abaturage wiyongereye ugereranije n’igihe itegeko ryashyiriweho mu mwaka wa 2003, ku bijyanye n’amatora y’inzego z’ibanze avuga ko abatorwa ngo bakabaye baturuka mu mitwe ya politike aho kugirango biyamamaze ku giti cyabo.
Ati”: Twifuza ko inzego z’ibanze kuva ku mudugudu habaho gutandukanya inshingano no kuba mu mitwe ya Politike, byagaragaye ko umuyobozi ashyira imbere ibikorwa by’ishyaka aho kugirango ashyire imbere ibikorwa by’abaturage”.
Uwera akomeza avuga ko ngo ibyo usanga bibangamiye bamwe mu batari mu ishyaka riri kubutegetsi aho ngo ushobora guhezwa cyangwa igitekerezo cyawe nticyakirwe kubera ko ngo umuyobozi ahagarariye ishyaka riri ku butegetsi .
Me. Hitimana Sylvestre , ushinzwe politike muri DGPR, we avuga ko haramutse hongerewe umubare w’abadepite imibereho y’abaturage yazamuka, ati:” Kugirango ugere ku mibereho myiza y’abaturage ugomba no kureba niba nta kiguzi bizagusaba. Ibihugu byose bibeshwaho n’imisoro iva mu baturage.
Kubijyanye no kongera inzego izo arizo zose mu buyobozi bw’igihugu ugomba kubanza ugakora imibare ukamenya nimba nta ngaruka bishobora kuzagira byaba umutwaro ku benegihugu kandi aribo uba waragiriyeho kuyobora.
Hon. Dr. Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR), ashimangira ko hakwiye kongerwa umubare w’abadepite mu nteko ishingamategeko abaturage bagahagararirwa nk’uko bikwiye kuko ngo ubu itegeko rigenderwaho ryagakwiye guhindurwa .
Ku bijyanye n’Amatora y’inzego z’ibanze avuga ko yajya aba ashingiye ku mitwe ya Politike aho gushingira ku muturage ku giti cye, ati:” twifuza ko imitwe ya Politike yajya ihagararirwa muri njyanama y’utugari , imirenge n’uturere kugirango demokarasi ishobore gushinga imizi
Dr. Habineza avuga ko hakwiye no kongerwa imyanya y’abadepite bo mu mashyaka atari kubutegetsi bakava kuri babiri bakiyongera bashingiye kubwiyongere bw’abaturage
Akomeza avuga ko Impamvu yabiteye kuba barashingiye ku majwi 5% kandi umubare w’abatora wariyongere, icyakorwa umutwe w’ishyaka wava kuri 5% ukagera kuri 3% , umukandida wigenga akagera kuri 2%.
Kimwe mu byifuzo bagaragaza bavuga ko niba umubare w’abatora wariyongereye , 5% mu mwaka 2003 abaturage batora bari miliyoni 4 , abatoye bagombaga kuba ari ibihumbi 200 kuri 5%, ubu mu mwaka wa 2021 , hari miriyoni 8 zitora , 5% ubu yaba ifite abatoye bangana n’ibihumbi 400.
Ku ruhande rw’andi mashyaka , Hon.Mukabunani Christine,umuyobozi wa PSImberakuri, ashimangira ko umubare w’abadepite wagakwiye kongerwa bikajya n’aho igihugu kigeze
Abarwanashyaka basaba ko haboneka Abadepite biyongera kugirango abaturage babashe guhagararirwa neza mu Nteko ishingamategeko bitewe n’uko abanyarwanda biyongereye bakava kuri Miliyoni 4 zitora muri 2003 ubu muri 2021 bakaba bageze kuri miliyoni 8 zitora.
Nkundiye Eric