Impanuka, ubusahuzi, ubujura, gutoroka kw’imfungwa za Gereza ya Munzenze bimwe mu byakuruye imfu z’abantu 5 mu Mujyi wa Goma.
Kuri iki cyumweru taliki ya 23 Gicurasi 2021 Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Constant Ndima yatangaje ko kugeza ubu bamaze kubarura abantu batanu baguye mu mpanuka ubwo uruvunge rw’abaturage batuye mu Mujyi wa Goma bahungiraga mu Karere ka Rubavu biturutse ku Kirunga cya Nyiragongo cyarimo kiruka.
Aba bantu bakaba baguye mu mpanuka z’imodoka zabereye ku muhanda Sake -Goma ubwo uruvunge rw’abantu rwarimo rugerageza kuva mu mujyi wa Goma wari wugarijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Lt Gen Constant Ndima yanatangaje ko usibye aba bantu batanu baguye mu mpanuka, yavuze ko habaye n’ibikorwa bigayitse birimo ubujura no gusahura amaduka mu Mujyi wa Goma bikozwe n’amabandi ubwo abantu barimo biruka bahunga umujyi wa Goma.
Yanongeyeho ko zimwe mu mfungwa zifungiye Muri Gereza ya Munzenze, zagerageje gutoraka iyo Gereza, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye humvikana urufaya rw’amasasu mu Mujyi wa Goma, ubwo abantu barimo bahunga berekeza i Rubavu.
Mu Majyaruguru ya Goma inzu nyinshi zangirijwe n’ibikoma bishyushye byaturukaga mu kirunga cya Nyiragongo by’umwihariko mu gace ka Buhene aho umujyi wa Goma uhana imbibi na Teritwari ya Nyiragongo.
Lt Gen Constant Ndima yanatangaje ko ku bufatanye na MONUSCO hamwe n’ahandi bayobozi b’umujyi wa Goma barimo gukora isuzuma ku byabaye no kureba umusanzu buri ruhande rurebwa n’iki kibazo rwatanga kugirango ibintu bibashe gusubira mu buryo
Abantu basaga 5000 Nibo bari bahunze umugi wa Goma berekeza mu Karere Ka Rubavu bitewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo aho bacumbikiwe muri sitade Umuganda.
Gusa Guhera mu gitondo cy’uyu munsi hari bamwe batangiye gusubira iwabo n’ubwo hakiri umwuka w’ubwoba ko iki kirunga gishobora kongera kuruka bitewe ahanini n’imitingito ikomeje kwibasira Umujyi wa Rubavu na Goma.
HATEGEKIMANA Claude