Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riravuga ko amasaha y’akazi y’umurengera ahitana abantu ibihumbi magana ku mwaka.
Ubushakashatsi bwa mbere nk’ubwo ku isi bwerekana ko abantu 745.000 bapfuye mu 2016 bazize indwara yo mu bwonko cyangwa indwara z’umutima kubera amasaha menshi y’akazi.
Raporo yasanze abantu batuye mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Aziya no mu karere ka pasifika y’iburengerazuba bibasiwe cyane.
OMS ivuga kandi ko ibi bishobora kwiyongera kubera icyorezo cya coronavirus nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Ubushakashatsi bwerekana ko gukora amasaha 55 cyangwa arenga mu cyumweru bifitanye isano no kwiyongera kwa 35% by’impanuka zo mu bwonko ndetse no kwiyongera kwa 17% by’ibyago byo guhitanwa n’indwara z’umutima, ugereranije n’icyumweru cy’akazi cy’amasaha 35 kugeza kuri 40.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (OIT), bugaragaza kandi ko hafi bitatu bya kane by’abapfuye bazize amasaha menshi y’akazi ari abagabo bageze mu za bukuru cyangwa bakuze.
Akenshi, impfu ziza hashize igihe mu buzima, rimwe na rimwe nyuma y’imyaka mirongo.
Ibyumweru bitanu bishize, ubutumwa bwashyizwe kuri LinkedIn na Jonathan Frostick w’imyaka 45, bwaramamaye cyane kuko bwasobanuye uburyo yamenye amasaha ye y’akazi.
Uyu muyobozi wa gahunda ngengamikorere ukorera HSBC yari yicaye ku cyumweru nyuma ya saa sita kugira ngo yitegure icyumweru cy’akazi gitaha ubwo yumvaga ububabare mu gituza, ababara mu muhogo, mu rwasaya no ku kuboko, ndetse no guhumeka nabi.
Agira ati: “Nagiye mu cyumba cyo kuryama mpamagara umugore wanjye wahamagaye 999”.
Mu gihe yari amaze gukira indwara y’umutima, Bwana Frostick yahisemo guhindura imikorere ye ku kazi. Ati: “Sinkimara umunsi wose kuri Zoom.
Inyandiko ye yashimishije abasomyi babarirwa mu magana, basangira ubunararibonye bwabo bwo gukora cyane n’ingaruka zabyo ku buzima bwabo.
Ati: “Igisubizo kuri iyi ngingo cyerekana uburyo iyi ngingo iri mu bitekerezo by’abantu kandi turashishikariza buri wese gushyira ubuzima bwe no kumererwa neza ku mwanya wa mbere.” Nubwo ubushakashatsi bwa OMS butareba igihe cy’icyorezo, abayobozi ba OMS bemeza ko iterambere rya vuba ryo gukora mu buryo bw’iyakure hamwe n’ubukungu bwifashe nabi bishobora kuba byarongereye ibyago byo gukora amasaha menshi.
Umuyobozi wa tekinike wa OMS, Frank Pega, agira ati: “Dufite ibimenyetso bimwe na bimwe byerekana ko iyo ibihugu byishyize mu bihe bya guma mu rugo, amasaha y’akazi yiyongeraho hafi 10%”.
Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, amasaha menshi y’akazi afatwa nk’ayaryozwa hafi kimwe cya gatatu cy’indwara zose zikomoka ku kazi, bityo bikaba umutwaro uremereye w’indwara mu bakozi.