Perezida wa Repububulika, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu, yaherekeje mugenzi we w’Ubufaransa, Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga hano mu Rwanda.
Perezida Macron yahise akomereza uruzinduko ari kugirira hano ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Mu gitondo cy’ejo ku wa Kane ni bwo Perezida Macron yasesekaye i Kigali, mu ruzinduko rw’amateka yagiriraga hano mu Rwanda.
Perezida Macron akigera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mbere yo guhurira na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.
Perezida Macron kandi yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwo ku Gisozi aho yunamiye imibiri y’Abatutsi basaga 250,000 barushyinguwemo, anahavugira ijambo yemereyemo uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo kurusabira imbabazi.
Ati: “Nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu […] Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”
Perezida Kagame mu kiganiro n’itangazamakuru, yashimangiye ko amagambo ya Macron “afite agaciro kurusha gusaba imbabazi”, bijyanye n’uko ari “amagambo y’ukuri”.
Umukuru w’igihugu yunzemo ko ibyo Perezida Macron yakoze ari igikorwa cy’ubutwari ntagereranywa, kandi ko icyiza kurushaho gishingiye ku bushake bw’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kugera kuri uru rwego, hari hakwiriye kubanza kugaragazwa ukuri kw’amateka, kandi ko aribyo byakozwe bikaba bigejeje kuri iyi ntambwe “ikomeye”.
Ati: “Nubwo hari amajwi yagiye avugira hejuru, Perezida Macron yemeye gutera iyi ntambwe. Ni igikorwa cy’ubutwari bukomeye. Byatanze umusaruro kuko byatumye habaho kumva ibintu kimwe ku mpande zombi.”
“Byari bifite ishingiro kutabyihutisha. Abaturage bacu bari bakeneye umwanya wo kubiganiraho no kubifataho umwanzuro, buri ntambwe yatugezaga ku yindi kugeza kuri uyu mwanya. Ni‘iyi ni indi ntambwe kandi ikomeye.”
Perezida Kagame yavuze ko iki gikorwa cyo kugera ku kuri, cyabayeho binyuze mu rugendo rutoroshye rwamaze imyaka 27 ku buryo bamwe bakoze ibishoboka byose bashaka ko u Rwanda rutagira icyo rugeraho.
Yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byiyemeje kubakira ku mubano ugirira akamaro ibihugu byombi, kandi ko u Rwanda ruzaba umufatanyabikorwa mwiza mu ngeri zose.
Macron we yavuze ko yumva neza akamaro k’uru ruzinduko rw’amateka rwa Perezida wa Kabiri w’u Bufaransa nyuma ya Jenoside, kandi ko ari intambwe igezweho ihera ku nzira ibihugu byombi byatangiye mu 2017.
Yavuze ko mu 2018, we na mugenzi we bemeranyije kubaka umubano urenga imbogamizi z’amateka, hashyirwaho Komisiyo ya Duclert icukumbura uruhare rw’u Bufaransa mu mateka y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1993 mu gushaka ukuri kw’amateka.
Umusaruro w’ibyo iyo komisiyo yacukumbuye, ngo niwo watumye uyu munsi habaho uru rugendo.
Perezida Macron ku gicamunsi cy’Ejo ubwo yasuye ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba riherereye mu karere ka Rulindo, afungura Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali, mbere yo kujyana na Perezida Kagame kureba imikino ya BAL muri Kigali Arena.
Uretse kuba uruzinduko rwa Perezida Macron rwafunguye ipaji nshya mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, rwanasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.