Inzego zishinzwe ibikorwa bya gisilikare mu ntara ya Ituri ziratangaza ko zamaze gushikirizwa, kajugujugu eshatu z’imirwano kugira ngo zunganire ,ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) mu gusenya imitwe yitwaje intwaro irwanira .
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru none kuwa 29 Gicurasi ,Liyetona, Jules Ngongo, umuvugizi w’ingabo muri iyi ntara,yeretse izi kajugujugu eshatu z’intambara zizza zunganira izindi ebyiri zari zisanzwe muri ako gace.
Yagize ati ” izi kajugujugu z’imirwano,ubwazo ni indwanyi zizadufasha mu kugaba ibitero simusiga ku barwanyi badashaka gushyira intwaro hasi,turashaka kigarura ituze muri aka karere maze kakagira amahoro asesuye.
Liyetona, Jules Ngongo Yemeza ko ingabo za FARDC muri ako gace zirimo kohereza abasilikare ,ibikoresho byinshi kugirango imitwe igotwe, kuko igitero cy’ingabo za Leta kizaba gikomeye cyane.
Yakomeje agira ati:Turi ku murongo kugira ngo urugamba rwo kurandura imitwe yose, yitwaje intwaro kandi nta mbabazi namba tuzagirira aba barwanyi.
Umuvugizi w’ingabo kandi yongeye guhamagarira abari muri iyo mitwe yitwaje intwaro ko bazishyira hasi ku neza, maze bakishyikiriza Leta kubera ko igihe ari iki kandi akaba ari ku nyungu zabo.
Mwizerwa Ally