Ishyaka rya Ntamuhanga Cassien Rwandan Alliance for the National Pact – Abaryankuna,kuri uyu wa 6,taliki ya 29 Gicurasi 2021 ryemeje ko agifitwe na Polisi ya Mozambike.
Hashize iminsi mike humvikanye amakuru ko Cassien Ntamuhanga watorotse Gereza mu Rwanda mu Ugushyingo 2017 ko yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Mozambike.
Mu mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru bibarizwamo amatsinda y’abarwanya Leta y’uRwanda,abakoreshya izi mbuga barashinja RNC na Kayumba Nyamwasa nibo bakomeje gushyirwa mu majwi ko aribo bari inyuma y’ifatwa rya Ntamuhanga Cassien,kubera inyungu za politiki.
Umwe mu nshuti za hafi ya Etienne Mutabazi ,banabanye mu ngabo za EXFAR zatsinzwe ,yabwiye Isoko ya Rwandatribune ,ko Etienne Mutabazi Umuvugizi wa RNC yamwibwiriye ko bidatangaje kuba Ntamuhanga Cassien afunzwe,kuko yahemukiye igihango,ati:nta atagombaga kubizira,kuko hari amabanga ya RNC yari amaze kumenya nyuma aza kutwibipakurura,no gupfa azapfa.
Kugeza ubu nta rwego na rumwe rurigamba guta muri yombi Ntamuhanga Cassien,BBC yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi kuri iki kibazo,ayibwira ko azayisubiza mu nyandiko.
Cassien Ntamuhanga ni muntu ki?
Cassien Ntamuhanga yavukiye i Jali muri 1982, yiga amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire ya Rwamagana. Nyuma yaje gukomereza muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru gusa ntiyarangiza umwaka wa nyuma.
Tariki ya 2 Nzeli 2019, Cassien Ntamuhanga yari muri Uganda aho yakoze inama na Capt Cassien Nshimiyimana Alias Gavana ari kumwe na Frank Ntwali, Frank Ruhinda (Uva inda imwe na Patrick Karegeya) muri Kampala Serena Hotel aho bateguraga ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda,nyuma biza kurangira batunvikanye aho Ntamuhanga yashinje Frank Ntwari kuyoboza inkoni y’icyuma.
Hategekimana Claude