Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 yayoboye Inama y’Abaminirisitiri, ibera muri Village Urugwiro, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Inama y’Abaminisitiri yavuze ko imihango yo Gusaba no kwiyakira bijyana na byo bizitabirwa n’abantu batarenze 30. Gusa igihe byabereye muri Hotel cyangwa mu busitani hazajya hitabira abatarengeje 30% by’ubushobozi bw’abahiyakirira.
Ni indi intambwe itewe mu gusubira mu buzima busanzwe, Leta yari yakomereye ubukwe bwo gusezerana mu murenge imbere y’Amategeko ndetse no muri Kiliziya.
Ibindi Inama y’Abaminisitiri yakomoreye ni Siporo yo hanze izajya ikorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.
Ahandi hose mu gihugu ingendo ziremerewe kuva saa kumi za mugitondo kugeza saa 22h00 uretse mu Karere ka Karongi aho gera mu rugo ari saa moya.
Imikino y’amahirwe yari imaze igihe ifunze, na yo Inama y’Abaminisitiri yavuze ko izafungurwa mu byiciro,Ingamba zafashwe zizongera gusuzumwa nyuma y’ukwezi.