Umutwe w’abarwanyi bo mu bwoko bw’Abahutu b’aba bakongomani ,Mai mai CMC/FDP Nyatura wipakuruye FDLR ujya kwifatanya n’ingabo za Leta FARDC.
Umutwe wa Mai mai CMC/FDP,aribyo bivuga mu magambo arambuye(Collectif Des Mouvements Pour Le Changement- Forces DE Defense DU Peuple),ukuriwe na Gen.Dominique wamaze gusesa ubufatanye wari ufitanye n’Inyeshyamba za FDLR,ubu ukaba watangiye kwifatanya n’ingabo za Leta FARDC.
Nkuko byatangajwe n’Umuvugizi w’uyu mutwe Jules MULUMBA,yavuze ko ubu umutwe avugira watangiye ibiganiro n’ingabo za FARDC ,kugira ngo bubahirize icyemezo cy’umukuru w’igihugu gisaba imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu butaka bwa Congo,gushyira intwaro hasi igafatanya na Leta kubaka igihugu.
Hari haciye iminsi myinshi Mai mai Nyatura CMC ifitanye amasezerano yo gutabarana na FDLR,mu gihe FDLR yaterwa Mai Mai CMC Nyatura igatabara,no mu gihe Mai Mai CMC itewe FDLR igatabara,ku ruhande rwa Nyatura na Gen.Dominique uyikuriye ntacyo bishinja ariko FDLR yo yarabahemukiye kuko mubyo basezeranye nta na kimwe yakoze.
Kugeza ubu FDLR irigushakisha uburyo bwose yakoreshya ngo isubize ibintu k’umurongo byananiranye amakuru agera kuri Rwandatribune dukesha isoko yacu iri muri Makomarehe aravuga ko Gen.Omega yasizeho itsinda ryo rikuriwe na Gen.Lucien Karume rigomba gushaka uko ryakwica Gen.Dominique Komanda mukuru wa CMC,ubu Gen.Karume akaba yatangiye uburyo bwo kumwiyegereza kugirango bazamutege igico.
Gutakaza Mai mai CMC bivuze iki kuri FDLR?
Umwe mu ba Ofisiye bakuru bahoze muri FDLR ufite ipeti rya Majoro utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko,uyu mutwe ufite abarwanyi b’indwanyi barenga ibihumbi 2500,uyu mutwe wagenzuraga igice kinini muri Rutscuro na Masisi twavuga nka Makomarehe,Bukombo,Mweso na Rugali,uburyo izi nyeshyamba zipanze zari zisa n’izakoreye uruzitiro FDLR,ku buryo byagoranaga kuyitera,uyu mu Ofisiye yarangije avuga ati:nta Mai Mai Ntatura nta FDLR,kuko nibo bari Abacunguzi bayo.
Gutandukana kwa FDLR na Mai mai CMC byagize ingaruka kuri FDLR kuko uyu mutwe watangiye gufatisha bamwe mu basilikare ba FDLR bakomeye,inkuru irambuye turayibagezaho mu kanya..
Shamukiga Kambale
Ninde byagiye kuyitera?
We rara tu