Col Nshimiyimana Augustin uzwi ku mazina ya Johari Bora Manassé wari ushinzwe ibikorwa byo guhuza FDLR n’imitwe ya Mai mai Nyatura yatawe muri yombi na Leta ya Congo.
Nkuko tubikesha isoko y’amakuru ya Rwandatribune,iri muri Zone ya Masisi,Sheferi ya Bahunde,Gurupoma ya Kibabi ,ivuga ko uyu Col.Bora yatawe muri yombi ku cyumweru ariko bigirwa ibanga, kuko FDLR yakomeje kujya mu mishikirano ngo irebe ko byakunda ko uyu mu Colonel arekurwa ,yagerageje ingurane y’akayabo k’ibihumbi 10.000$ birangira byanze.
Isoko y’amakuru yacu ivuga ko uyu mugabo Col Bora Manasse yatangiwe amakuru n’umwe mu bayobozi ba Mai Mai CMC/Nyatura ya Gen.Dominique ayaha urwego rwa]’ubutasi rwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ANR ari nayo yifashishijwe kugirango afatwe
Umutwe w’abahutu b’Abakongomani wa CMC/Nyatura n’indi iyishamikiyeho yaba yaramaze gutera umugongo FDLR uyishinja kuba itarubahirije amasezerano bagiranye.
Hari hashize imyaka ibiri Col.Bora yarihinduye umuturage w’umunyekongo kandi akora ibikorwa bya gisilikare,yabarizwaga muri Lokarite ya Mema,Gurupoma ya Kibabi aho yakoreshaga amazina ya Johari Bora Manasse,yari afite inshingano zo guhuza FDLR,Mai mai APCLS,Mai mai Nyatura Janvier na Mai mai CMC/FDP Nyatura ya Gen.Dominique,agatanga raporo kwa Gen.Ntawunguka Pacifique mu ibanga rikomeye
Mai mai Nyatura kugirango itange uyu Col.Bora byaturutse k’uburakari bagiriye FDLR ku mpanvu z’uko yatereranye iyi mitwe ubwo yashakaga kwigarurira zone ya Masisi na Mweso,ndetse igikorwa kikaba cyari kigeze kure ariko birangira FDLR ibatabye mu nama baratsindwa urugamba bahitamo kumanika amaboko,abarwanyi benshi b’Abahutu bakaba barishyize mu maboko ya FARDC abandi baricwa.
Kugeza ubu iyi mitwe yose y’abahutu b’Abakongomani yambariye urugamba ifatanyije na FARDC rwo gukuraho FDLR igasubira mu Rwanda,biteganyijwe ko ingabo za Mai mai CMC/Nyatura zitangira kwinjizwa mu ngabo za FARDC mu cyumweru gitaha,n’ubwo FDLR ibinyujije kuri Gen.Karume ikomeje gutakamba
Col.Bora Manasse ni muntu ki?
Col. Johari Bora Manassé amazina ye y’ukuri, yitwa Nshimiyimana Augustin yavutse mu mwaka wa 1967,avukira mu cyahoze ari Komini Karago Perefegitura ya Gisenyi,ubu ni mu Murenge wa karago,Akarere ka Nyabihu,amashuri abanza n’ayisumbuye yayize i Rambura,yinjiye muri ALIR yaje guhinduka FDLR mu wa 1996,yinjirira mu ishuri ry’aba Ofisiye ESM,ahitwa iKinyana muri Masisi.
Col Bora ni mubyara wa Col.Nkundiye waguye mu ntambara y’abacengezi akaba na mubyara w’uwahoze ari Umuvugizi wa FDLR Bazeyi Fils La Forge,imirimo myinshi yakoze n’ijyanye n’ubutasi aho yabaye ushinzwe iperereza muri FOCA no muri za Batayo zitandukanye nka Canani na Sinayi
Shamukiga Kambale