Abaturage bahinga kawa bo mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Rushashi , bishimira ko bibumbiye muri Cooperative ABAKUNDAKAWA RUSHASHI begerejwe ibagurira umusaruro ku giciro cyiza ikaba ifite n’inganda ebyiri Rushashi na Minazi zitunganya uwo musaruro wa kawa , kuko mbere batabonaga aho bagurisha umusaruro wabo ubu bakaba bahafite bakanishimira ko uretse kubafasha kugura umusaruro wabo iyi Coooperative yabahaye akazi mu nganda bakabasha kwikura mu bukene.
Abaturage bagemura umusaruro wabo Ku nganda za cooperative Abakundakawa Rushashi baganiriye n’Ikinyamakuru Rwandatribune.com bavuga ko hari byinshi bitejemo imbere babikesha iyi Cooperative.
Niyomutesi Placidia ni umwe mu baturage bagemurira umusaruro wabo ku ruganda rwa Rushashi, akaba anahakora akazi ko kwanika kawa akanayitoranya, avuga ko amaze kwiteza imbere abikuye mubyo akora.
Ati” Ntaragera hano ntacyo narindiho ariko ubu nabashije kugura itungo rigufi niteza imbere, ikindi iyo ikawa yanjye yeze nkayizana hano inkura mu bukene ikangoboka.”
Akomeza avuga ko atarabona akazi muri uru ruganda atari afite ubushobozi bwo kuba yagira icyo yigezaho.
Ati” Kuva naza gukora hano nahakuye amafaranga ntera ibiti by’ikawa, mbasha kuguramo n’icyinani cyo kuyisasira, ibi byose ni amafaranga nokoreye muri Cooperative abakundakawa Rushashi”.
Bizimana Anastase Perezida wa cooperative Abakundakawa Rushashi avugako uru ruganda rwazaniye inyungu ifatika abaturage.
Ati: “Uruganda rugurira abahinzi umusaruro wabo ku giciro kiza, kandi abahinzi bagize agaciro nyuma yo kubona inganda kuko batakivunika nkuko bavunikaga mbere.”
Akomeza avuga ko ikindi bahaye inka zirenga 400 abanyamuryango, bakagenda borozanya kugira ngo babone ifumbire.Si ibyo gusa kuko bwana Bizimana Anastase agaragaza ko iyi Cooperative Abakundakawa ya Rushashi imaze kugera kuri byinshi harimo nko kuba iyo umunyamuryango yitabye imana ahabwa isanduku yo kumushyinguramo, kuba Cooperative yariyubakiye inzu nziza ikoreramo, kuba bariyubakiye Inzu (Salle) bakoreramo inama ndetse rimwe na rimwe bakanayikodesha, nsetse no kuba kuri ubu barimo kubaka inzu yo kwakira abashyitsi (Guest House) ikaba igeze ku kigero cya 30%.
Cooperative Abakundakawa Rushashi kandi yubahiriza ibisabwa byose Inganda zitunganya kawa mu Rwanda ndetse n’ibijyanye no kurengera ibidukikije kuko bubatse ibigega bitunganya amazi mabi ava mu ruganda mu rwego rwo kurengera ibidukikije (Digester), ndetse bakaba banafite imashini iyungurura amazi mabi iyahindura meza mu rwego rwo kurengera ibidukikije(recycling pump). Ikindi nuko ibishishwa bya kawa nabyo bikorwamo ifumbire ihabwa abahinzi.
Iyi Cooperative kandi imaze guhabwa ibyangombwa (Certificate) mpuzamahanga zirimo iyo kurengera ibidukikije ndetse n’iyo kudatera imiti ihumanya ibinyabuzima (Organic ,C.A.F.E Practices)Kuri ubu Abakundakawa Cooperative igizwe n’Abanyamuryango bagera Kuri 1847, ikaba iri guteganya kubaka ibitanda by’ibyuma byo kwanikaho Kawa, Hangari batoranyirizamo kawa ndetse n’Imashini itandukanya kawa nziza n’imbi.
Norbert Nyuzahayo