Kuri uyu wa Kane tariya 10 Kamena 2021, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Phillipe Mpayimana wanigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yikomye abanyapolitike barimo Ingabire Victoire na Me Ntaganda Bernard n’ibinyamakuru mpuzamahanga bimwibasira bivuga ko atari umunyapolitike ngo ahubwo bavuga ko ari igikoresho cy’umuryango FPR inkotanyi
Mpayimana Phillipe yikoma abanyapolitike barimo Ingabire victoire na Me Ntaganda Bernard avuga ko ari bamwe mu banyapolitike bakorera mu Rwanda ariko ngo bafite imizi hanze, akabiyama ku magambo bahorama bavuga ko atari uyu munyapolitike bifashishije ibinyamakuru mu kumuharabika.
Akomeza avuga ko Ingabire na Me Ntaganda bakora politike bagamije gushimisha abanyamahanga no kugambanira igihugu kandi ni icyaha gihanirwa n’amategeko , bakorera ibihembo bahabwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera hanze ari nabo babatiza umurindi mu guharabika abanyapolitike badahuje umurongo nabo. Ati” Abanyapolitike bakabaye bakunda amahoro n’igihugu. Birirwa bavuga ko ndi igikoresho cy’umuryango FPR Inkotanyi”
“Impinduka n’ibibazo byose dushaka gukemura bizaturuka muri twe Abanyarwanda”
Umunyapolitike wigenga Mpayimana Phillipe, avuga ko impinduka n’ibibazo byose bizacyemurwa n’abanyarwanda ubwabo, ati”impinduka n’ibibazo byose dushaka gukemura bizaturuka muri twe banyarwanda, abanyapolitike bagomba gukora politike ariko bakunda n’igihugu”.
Mpayimana avuga ko hari abanyapolitike barwanya ubutegetsi buriho ariko birengagije amahoro no gukunda igihugu. Simbasaba ngo njye mu murongo wabo ahubwo ndabasaba ngo baze mu nzira zanjye kuko arizo zabafasha mu gukora politike nyayo”.
Akomeza yiyama abanyapolitike bari muri opozisiyo n’abanyamakuru mpuzamahanga bamwibasiye bavuga ko yaba yaratumijwe na Leta y’u Rwanda kugirango aze kwiyamamaza kuba umukuru w’igihugu. Yagize ati “Niteguye kugaragariza buri wese yaba umunyamakuru washaka kumenya uburyo n’iyamamaje n’inzira zose byaciyemo agasobanukirwa, uko itora ryagenze ndetse n’ inyandiko nandikiye komisiyo y’amatora” .
Eric Bertrand