Mu mpera z’icyumweru gishize abagize umuryango wa Paul Rusesabagina bumvikanye bavuga ko urwego rw’igihugu rushinzwe abagororwa rwahagarikiye Paul Rusesabagina ibifungurwa, amazi yo kunywa n’imiti Nk’uko byari bisanzwe.
Ibi bakaba barabitangaje bavuga ko ari Paul Rusesabagina wabibabwiye ngo bikaba byarakozwe mu rwego rwo guhatira Rusesabagina kwisubiraho maze akongera kwitabira urubanza aregwamo ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN yari abereye umuyobozi.
Ketty Kurth umuvugizi wa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation nawe Nk’uko asanzwe abigenza yihutiye kujya muri bimwe mu binyamakuru byo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika nka The New York time kugirango abashe gukwirakwiza Icyo kinyoma .
Amakuru Rwandatribune ikura kuri Bamwe mu bantu bahora hafi y’umuryango wa Rusesabagina batashatse kuvuga amazina yabo Ku mpamvu z’umutekano wabo, ngo ni uko nyuma yaho Paul Rusesabagina afatiwe uyu Ketty Kurth yahise abona ubundi buryo bushya bwo gukorera agatubutse aho ngo yemereye Anoise Kanimba na Carine Kanimba abana ba Rusesabagina ko azakora uko ashoboye kose akabakorera ubuvugizi abinyujije mu miryango iharanira uburenganzira bwa Muntu n’ibinyamakuru bikomeye byo muri USA kugirango umubyeyi wabo arekurwe.
Gusa ngo Ketty Kurth usanzwe ari umukozi wa Rusesabagina yababwiye ko ibyo byose kugirango abigereho bisaba amafaranga yo gutanga muri ibyo binyamakuru kugirango bihozeho mu kwandika inyandiko zitagatifuza umubyeyi wabo ari nako bamukorera ubuvugizi
Nta kuzuyaza ngo uyu muryango wamwemereye ko uzamuha amafaranga yifuza yose ariko umubyeyi wabo agasubizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Bakomeza bavuga ko nta bundi buryo abahoze bakorera Paul Rusesabagina bafite usibye gusahura amafaranga yasigiye umuryango we bakoresheje ibi binyamakuru bihenze cyane bihishe inyuma y’icyo bise uburenganzira bwa Muntu.
Ni Mu gihe kandi uyu Ketty Kurth nabo bafatanyije bazi Neza ko ibyo barimo bakora ntacyo byahindura ku rubanza rwa Rusesabagina ariko ngo bagakomeza guhombya umuryango we mu cyo bo bise ubufasha ngo bitewe n’ingano y’amafaranga bahabwa bakaba bashobora gusiga umuryango wa Paul Rusesabagina mu madeni adashira.
Bagize bati:”Ketty Kurth n’abo bafatanyije biyemeje guhombya umuryango wa Rusesabagina mucyo bise ubufasha ariko igisigaye ni uko bazashiduka Konti zabo zisigayemo ubusa ku buryo bashobora kwisanga mu madeni. Mu gihe Ketty Kurth we azi Neza ko izo Compains arimo kubakorera ntacyo zatanga.”
Ikinyamakuru the New York time gikoreshejwe na Ketty Kurth afatanyije n’umuryango wa Rusesabagina kikaba giherutse kwandika inkuru y’ikinyoma bavuga ko ngo abayobozi b’urwego rushinzwe abagororwa mu Rwanda bamenyesheje Rusesabagina ko Guhera kuwa 5 Kamena 2021 bazamuhagarikira ibifungurwa , amazi yo kunywa n’imiti ngo kugirango bamuhatire kujya mu Rukiko kuko yari yabihagaritse kuva muri Werurwe 2021 ibintu uru Rwego rwahakanye rwivuye inyuma ruvugako rusesabagina afite uburenganzira Ku bifungurwa , amazi n’imiti nk’izindi mfungwa zose.
Ketty Kurth we akaba akomeje kwigwizaho agatubutse gaturutse mu mitungo ya Rusesabagina binyuze mu gukwirakwiza ibinyoma bigamije Gusebya Leta y’urwanda no gutagatifuza shebuja rusesabagina ngo akaba abikora nkana kugirango yibonere agafaranga dore ko nawe ubwe azi Neza ko ntacyo yahindura Ku byemezo by’ubutabera bw’u Rwanda.
Hategekimana Claude