Umugabo wo mu gihugu cy’u Bufaransa yahanishijwe amezi ane y’igifungo, nyuma yo kwemera ko ari we wakubitiye urushyi mu ruhame Perezida Emmanuel Macron wu Bufaransa.
Damien Tarel wakubise Perezida Macron, yabwiye urukiko ko kumukubita igikorwa cyamujemo gutyo gusa atabanje kubitekerezaho, ariko umushinjacyaha avuga cyari “igikorwa cy’urugomo cyagambiriwe.”
Amakuru avuga ko Tarel agendera ku bitekerezo bya politiki bikarishye kandi ko yakoranaga bya hafi n’inkundura y’abigaragambije mu Bufaransa, bamagana gahunda zimwe z’ubutegetsi bwa Macron.
Aba bamenyekanye ku izina rya ’gilets jaunes’ (yellow vests), cyangwa abambara amakoti y’umuhondo barigaragambije karahava kuva mu Ukwakira 2018, abarenga 4,000 bakomerekera muri iyo myigaragambyo.
Perezida Macron nyuma yo gukubitwa yari yavuze ko urushyi yakubiswe rudakwiye kwirengagizwa, ariko nanone ntihabeho kwihaniza cyane uwarumukubise.
Uko gukubitwa kwa Macron kwahise kwamaganwa n’abanyapolitiki batandukanye mu Bufaransa barimo François Hollande na Marine Le Pen, mu gihe hasigaye igihe kitageze ku mwaka ngo amatora ya perezida abe.
Abashinjacyaha bari basabiye uwo mugabo igifungo cy’amezi 18 kubera gukubita umutegetsi.
Abacamanza batatu bavuze ko Tarel akwiye guhabwa igifungo cy’amezi 18, amezi 14 muri ayo agasubikwa.
Igifungo cye cy’amezi ane yakatiwe cyahise gitangira ako kanya, gusa amezi 14 yahagaritswe akaba yayafungwa mu gihe akoze ikindi cyaha.
Undi muntu ucyekwa wafotoye uko gukubitwa urushyi kwa Perezida, arimo gukurikirwanwaho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni nyuma yuko abetegetsi bo mu nzego z’ibanze basatse urugo rwe bagasangamo imbunda n’igitabo cyerekeye umunyagitugu Adolf Hitler.