Mu nama Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye y’Abaminisitiri yari yitezwemo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo Covid-19 cyongeye kwaduka mu gihugu habonetsemo abayobozi bari barahagaritswe bashumbushijwe indi mirimo.
Ubutumwa bwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko iyi nama yizwe ku ngingo zitandukanye zirimo n’ingamba zo kurwanya Covid-19.
Iyi nama yabaye mu gihe hashize iminsi irenga irindwi ubwandu bwongeye kuzamuka mu gihugu.
Uhereye nka tariki 5 Kamena, habonetse ubwandu 49, bigeze ku itariki ya 6 Kamena haboneka ubwandu 34 n’umuntu umwe wapfuye, ku wa 7 Kamena habonetse abantu 62 banduye, bigeze ku wa 8 Kamena haboneka 127 n’abantu bane bapfuye.
Ubwandu bwakomeje kwiyongera umunsi ku wundi aho ku wa 9 Kamena bwari 114 n’umuntu umwe wapfuye, bigeze ku wa 10 Kamena abanduye na bwo bariyongera baba 112 n’umuntu umwe wapfuye.
Mu gihe kirerekire, hongeye kuboneka abanduye barenga 200 aho mu bizamini byafashwe ku wa Gatanu tariki 11 Kamena bari 202 mu gihe abapfuye bo ari babiri.
Kuva ku itariki 1 Kamena 2021, mu Rwanda hamaze kugaragara ubwandu bwa Covid-19 ku bantu 899 mu minsi 11 gusa.
Muri iyi minsi kandi ni na bwo hagaragaraye impfu nyinshi ku munsi umwe, zari enye, zaherukaga kugaragara nanone ku wa 15 Mata 2021. Ni mu gihe ubwandu burenze 200 bwaherukaga kugaragara ku wa 05 Mata 2021 kuko uwo munsi hari habonetse abantu 202 banduye.
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda, hamaze kugaragara ubwandu 27.863 mu gihe abapfuye bo ari 368. Abamaze gukira ni 26.351 naho abakirwaye ni 1.153.
Babiri bahoze ari Abaminisitiri Dr. Diane Gashumba na Prof Shyaka Anastase, bahawe imirimo mishya aho bagizwe ba Ambasaderi cyo kimwe na James Gatera.
Bose uko ari batatu bahawe izi nshingano n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Mu kongera kugirirwa ikizere Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède n’aho Prof Shyaka Anastase wari uherutse gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne naho James Gatera agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel.
Undi wahawe inshingano muri Ambasade ni Michel Sebera wagizwe Minister Counsellor muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.
Ambasaderi Sebera yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ndetse akaba ari Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika y’iterambere kuva muri 2013.
Yakoze mu myanya itandukanye muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ndetse akaba yarakoze mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga, guteza imbere inganda, gutegura no kugenzura imishinga ndetse n’ibindi bitandukanye.
Afite Masters mu bijyanye n’Ubufatanye Mpuzamahanga, ndetse akaba anafite impamyabumenyi mu Ishami ry’Amategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Afite ubushobozi.