Perezida wa Repubulika ihaanira Demkarasi ya Congo Félix Tshisekedi uri mu burasirazuba bwa Congo byatangajwe ko azahurira na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni i Kasindi muri Teritwari ya Beni bagirane ibiganiro ku mishinga y’ubwubatsi ibihugu byombi bifitanye
Inkuru yo guhura kw’aba bakuru b’ibihugu bombi yatangajwe ubwo Perezida Tshisekedi yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021.
Nkuko Guverinoma ya Repubulika iharanra Demokarasi ya Congo ibivuga ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu bizibanda ku mushinga ibihugu byombi bihuriyeho wo kubaka umuhanga uhuza umujyi wa Goma n’igihugu cya Uganda.
Perezida Tshisekedi yagize ati“Nimva i Beni ndakomereza urugendo rwanjye mu gace ka Kasindi aho nzahurira na mugenzi wanjye wa Uganda . Turaza gusoza amasezerano ibihugu byombi bihuriyeho y’umuhanda uhuza umujyi wa Goma n’igihugu cya Uganda . Ndizera ko uyu muhanda niwubakwa uzakemura byinshi birimo no kudufasha kugera aho abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro baba bihishe ”
Binateganijwe ko kandi aha i Beni perezida Tshisekedi asura imiryango yaho yaburiye abantu mu bitero by’abarwanyi ba ADF bakomoka mu gihugu cya Uganda.Ni mugihe uyu munsi kuwa Mbere tariki ya 14 Kamena uyu mukuru w’igihugu byitezwe ko ajya i Kibati muri Teritwari ya Nyiragongo aho avugira ijambo rihumuriza abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.