Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, yatangaje ko hagiye gushyirwaho ikigo gishinzwe gukumira no gucunga ibiza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku cyumweru, tariki ya 13 Kamena i Goma mu ri Kivu ya Ruguru, yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryahitanye abantu benshi ndetse n’imitungo yabo ikahatikirira.
Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse kuwa 22 Gicurasi, gihitana byibuze abantu 30. Amazu arenga 3.000 yarasenyutse, ibigo nderabuzima n’amashuri byarangiritse. Abantu bagera ku 420.000 bahunze iruka ry’iki kirunga berekeza mu bice bihana imbibi na Goma nka Minova, Bukavu, Rutshuru , Beni no mu Rwanda.
Aganira n’abanyamakuru yagize Perezida Tshisekedi yagiize ati“Naje guhumuriza abaturage. Ariko ntabwo bizarangirira aho. Hari itsinda ryaba injeniyeri b’abasirikare ryatangiye gusana amwe mu mazu yangiritse. Hazakorwa ibishoboka byose kugirango dusubize ibintu mu buryo mu rwego rwo guhumuriza abaturage.
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yashimye kandi guverinoma y’intara n’imiryango y’abagiraneza kubw’uko bitwaye mu bikorwa byo kugoboka aba baturage bagizweho ingaruka n’iki kiza.
Perezida Tshisekedi yabwiye itangazamakuru ko Guverinoma ayoboye igiye gushyiraho ikigo gishinzwe gucunga no hungangana n’ibiza,kugirango ibyabaye ku batuye Goma bitazagira ahandi biba bitunguranye.