Abacamanza b’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruri i Nyanza bafashe umwanzuro wo gusubika urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda nyuma y’uko avuze ko agiye koga no kwitegura ngo yitabe Inteko Iburanisha ariko ikamutegereza igaheba.
Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside, kuri uyu wa 15 Kamena nibwo byari biteganyijwe ko ari bwitabe Inteko Iburanisha y’Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza.
Abacamanza batangiye babaza umwunganizi wa Idamange niba baraje kwemeranwa kuburana ku ikoranabuhanga cyangwa kuzanwa mu cyumba cy’iburanisha, avuga ko we n’umukiliya we bameranyije ko bazakoresha ikoranabuhanga n’ubwo Idamange mu iburanisha riheruka yari yagaragaje ko yifuza kuza imbere y’inteko iburanisha.
Ubwo aheruka imbere y’Urukiko ku wa 12 Gicurasi 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga Idamange yari yasabye ko yazanwa mu rukiko aho kuburana yifashishe ikoranabuhanga ndetse n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka,rwanzura ko urubanza rugomba gukomeza ababuranyi bose bari mu cyumba cyiburanisha.
Icyo gihe ariko kandi yari yavuze ko hari imbogamizi ku kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe bitaborohera kujya bajya i Nyanza mu rubanza.
Idamange wari utegerejwe kuburana ku ikoranabuhanga yabanje kubura, urukiko rwabaza abacungagereza bakavuga ko yanze gusohoka.
Byasabye ko Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza ruhamagara Idamange ku murongo wa telefoni, mu kiganiro cyafashe hafi iminota 10 kugira ngo rumusobanuze niba koko yanze gusohoka muri gereza nk’uko abacungagereza babisobanuriraga urukiko.
Idamange yabwiye Inteko iburanisha ko agiye koga no gukora indi myiteguro ubundi agatangira kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abacamanza bategereje Idamange baraheba, bahita bafata umwanzuro wo gusubika uru rubanza, yanzura ko ruzakomeza ku wa 22 Kamena 2021 saa 8h30.