Ange Kagame yifurije Perezida Paul Kagame umunsi w’umubyeyi w’umugabo avuga ko yamubereye umubyeyi mwiza ndetse akomeje no kubikora no ku mwuzukuru we.
Kuri uyu wa 20 Kamena 2021 ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi w’Umugabo (Father’s Day) umukobwa wa Perezida Kagame Paul, Ange Kagame, yashyize hanze ifoto igaragaza umubyeyi we yicaye hasi afashe umwuzukuru we, wari umwicaye imbere.
Kuri iyo foto yafatiwe ahantu hameze nko mu biro, Perezida kagame yasaga n’uri gukinisha umwuzukuru we wari wasetse.
Iyi foto Ange Kagame yayiherekesheje amagambo agaragaza ko Perezida Kagame yamubereye umubyeyi mwiza ndetse akaba akomeje no kuba sogokuru mwiza ku mwana we.
Ati “Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugabo ku mugabo wa mbere nakunze. Warakoze ku mahirwe yo gutuma mba umukobwa ukunda se kandi biteye ishema. Ndetse uri sogokuru mwiza. Turagukunda.”
Happy Father’s Day to the first man I ever loved. Thank you for the privilege of being a proud daddy’s girl☺️. You’re an even better grandfather. Love you❤️
— AIKN (@AngeKagame) June 20, 2021
Ange Kagame abinyujije kandi kuri Twitter yifurije umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugabo, umugabo we, Bertrand Ndengeyingoma yise ’mutima wanjye’.
Ati “Uri umubyeyi mwiza ukunda umukobwa we, B. Turagukunda cyane.”
’Uri intangarugero’
Kuri uyu munsi Isi yizihizaho Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umubyeyi w’Umugabo, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko aterwa ishema n’uburyo Perezida Kagame ari umubyeyi mwiza w’intangarugero.
Madamu Jeannette Kagame abinyujije kuri Twitter yagize ati “Nishimira cyane ukuntu uri intangarugero ukaba n’umubyeyi mwiza. Ni umugisha gukorana nawe inshingano z’ububyeyi mu myaka ibarirwa mu binyacumi ishize ndetse kuri ubu tukaba dusangiye urugendo rwo kuzukuruza, nta magambo meza yabisobanura uko biri.”
Iyi foto ya Perezida Kagame n’umwuzukuru we yazamuye amarangamutima mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ahanini biturutse ku buryo yari yicaye kandi ubona yahuje urugwiro n’umwuzukuru we.
Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu abinyujije kuri Twitter yagize ati “Umubyeyi w’u Rwanda na Benerwo. Ishyuke n’umwuzukuru ni wowe watumye abagabo bitwa abagabo ko batekanye Umunsi mwiza mubyeyi w’uru Rwanda!”
Uwitwa Nshongore Akili Indatirwabahizi yunze mu rya Rwamucyo ati “Iyi shusho ibitse amasomo menshi: Guca bugufi, urukundo rusaaze ubumuntu, kwita ku muryango n’igihugu utitaye ku cyubahiro Isi n’igihugu bikugomba, umubyeyi nyamubyeyi, Inkotanyi nzima.”
Her Majesty Blanche na we yagize ati “Umubyeyi ukwiye kandi ubereye Abanyarwanda Imana yaduhaye, Nyagasani akomeze arinde intambwe zawe, akugwirize amaboko, aguhe kuramba …. ukomeze utuyobore. Turagukunda.”
Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame ntiyahwemye kugaragaza ibyishimo aterwa n’umwuzukuru we. Muri Nzeri Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba afite umwuzukuru ari “byiza cyane”.
Yagize ati “Nari menyereye kuba gusa se w’abana, iyo wabaye noneho na Sekuru w’abana, uba wazamutse mu ntera.”
Yakomeje avuga ko mu gihe azaba atakiri Perezida wa Repubulika, yiteguye gutangira indi mirimo yo kurebera abuzukuru.
Ati “Ni umukobwa muzima, arakura vuba, iyo amasaha y’ingendo ataragera hari ubwo niruka nkajya kumusura, iyo nagiyeyo ngenda nka Kagame.”
Ange Kagame yibarutse muri Nyakanga 2020, ni nyuma y’uko yashyingiwe tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori by’imbonekarimwe byari bibereye ijisho.