Itsinda ry’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano (UN Security Council), ryatangaje ko ryakoze amaperereza risanga Twirwaneho yiganjemo abo mu bwoko bw’Abanyamulenge ari umutwe witwaje intwaro.
Nk’uko bigaragara muri raporo iri tsinda ryashyize ahagaragara tariki ya 10 Kamena 2021, ryagize riti: “Amaperereza y’iri tsinda yasanze Twirwaneho ari umutwe witwaje intwaro wubakitse.”
Iri tsinda ryanzuye ko Twirwaneho ari umutwe witwaje intwaro rishingiye ku byavuye mu busesenguzi butanu ryakoze, bushingiye ku bimenyetso birimo amafoto n’ibiganiro yagiranye na bamwe mu bayihozemo.
Ubusesenguzi bwa mbere n’ubwa kabiri
Muri ubu busesenguzi, iri tsinda rivuga ko ryasanze Twirwaneho ifite inzego z’ubuyobozi kuva hasi kugera hejuru, ikaba inafite ibirindiro bikuru ahitwa Nyamara.
Risobanura kandi ko abahoze muri Twirwaneho bavuze ko Col. Michel Rukunda uzwi nka Makanika ari we muyobozi mukuru, akaba ari we utanga amategeko n’amabwiriza.
Iri tsinda kandi rivuga ko Twirwaneho ifite ubushobozi bwo gusohora amatangazo ya politiki, ibicishije mu muvugizi akaba n’umuhuzabikorwa wayo witwa Kamasa Ndakize.
Riti: “Abahoze ari abarwanyi bemeje ko babonye banumvira ku cyombo Makanika atanga amategeko n’amabwiriza. Twirwaneho kandi ifite ubushobozi bwo gusohora amatangazo ya politiki, binyuze mu muvugizi wayo akaba n’umuhuzabikorwa, Kamasa Ndakize.”
Ubusesenguzi bwa kabiri ryakoze bugaragaza ko Twirwaneho ifite ubushobozi bwo gukora za operasiyo, mu buryo buteguye kandi igakoresha n’uburyo (tactics) bwa gisirikare.
Risobanura ko Col. Makanika n’abandi basirikare batorotse igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ubwo biyungaga na Twirwaneho, bayongereye imbaraga za gisirikare, ndetse ngo kuva ubwo yahanganye cyane na Mai Mai n’ingabo za Leta, FARDC.
Mu basirikare rivuga ko bagize Twirwaneho harimo: Col. Makanika, Col. Charles Sematama, Col. Gakunzi, Col. Kibangura Sengiyumva uzwi nka Nsengi Yumba, Col. Munyamahoro, Col. Micho na Ndabagoyi; aba bose bakaba baratorotse FARDC mu bihe bitandukanye.
Ubusesenguzi bwa gatatu, ubwa kane n’ubwa gatanu
Ubusesenguzi bwa gatatu buvuga ko Twirwaneho ifite ubushobozi bw’ibikoresho, bwayifasha kwinjiza no gutoza abarwanyi bashya, ikaba yanashobora kugeza ibi bikoresho aho ishaka, ikindi kandi abayigize ngo bafite ubushobozi bwo gukora itumanaho (communication).
Ubusenguzi bwa kane buvuga ko abahoze ari abarwanyi ba Twirwaneho bavuganye n’iri tsinda, bavuze ko mo imbere hari amahame agenga imyitwarire bagenderaho, uyarenzeho akaba ashobora guhabwa ibihano birimo gufungirwa muri gereza yayo.
Bugira buti: “Abarwanyi basobanuye ko Twirwaneho ifite gereza, aho abarwanyi batubahiriza amategeko bafungirwa. Ibihano bikomeye nabyo bihabwa abatubahiriza amategeko. Igihano gisumba ibindi cyari urupfu ku bageragezaga gutoroka. Bamwe mu bahoze ari abarwanyi bavuze ko kandi iki ari cyo gihano gihabwa uwafashe ku ngufu.”
Ubusesenguzi bwa gatanu buvuga ko Twirwaneho ifite ubushobozi bwo kuvuga mu ijwi rimwe, binyuze muri Makanika na Kamasa, aba bakaba ari bo bayihagarariye mu nama zabahuje n’iri tsinda, zirimo iyabaye tariki ya 25 Mutarama 2021, aho basobanuye intego y’uyu mutwe.
Intego ya Twirwaneho
Ubusanzwe ubuyobozi bwa Twirwaneho buvuga ko intego yayo ari ukurinda ubwoko bw’Abanyamukenge ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, uvuga ko igambiriye kuburimbura.
Makanika nk’uko yagiye abivuga mu bitangazamakuru bitandukanye, ingabo za Leta n’iz’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro zananiwe kurinda Abanyamulenge, ikaba ari yo mpamvu we na bagenzi be bafashe icyemezo cyo kuva mu gisirikare cya Leta, bakajya kubarinda.
Iri tsinda ryabajije Makanika na Kamasa impamvu zatuma barambika intwaro, batanga eshatu zirimo ko; (1) ibyo Abanyamulenge basahuwe, inka banyazwe babisubizwa, imitungo yabo yangijwe igasanwa, (2) Abanyamulenge bakarindwa kandi bahabwa imfashanyo, (3) Abanyamulenge bahunze ingo zabo bakazisubiramo.
Izi mpuguke zivuga ko Twirwaneho ari umutwe washinzwe mu 2008 ugamije kurinda Abanyamulenge n’imitungo yabo, cyane cyane inka, ukaza gusenyuka ariko wongera kubyuka mu 2015 ubwo wayoborwaga na David Muhoza wamenyekanye nka El Shabaab.
Zivuga ko uyu mutwe wakomeje kwisuganyiriza muri Bijombo, cyane cyane ubwo ibikorwa by’urugomo n’imirwano hagati yawo n’imitwe ya Mai Mai byatangiye gufata intera ikomeye guhera mu 2017.
Izi mpuguke zivuga ko Twirwaneho yavuye ku rwego rw’umutwe w’abirwanaho, ihinduka uwitwaje intwaro, ukongeraho ko ariko hari urujijo ruri hagati yayo n’undi mutwe witwa Gumino na wo wiganjemo Abanyamulenge, cyane ko ngo kuva mu 2019 hari abarwanyi ba Gumino bagiye biyunga na Twirwaneho, ndetse ngo amakuru zifite avuga ko iyi mitwe yifatanya mu guhangana na Mai Mai.