Abadepite babiri bo mu ihuriro Ecidé rya Martin Fayulu batangaje ko banze imodoka zo mu bwoko bwa Jeep bahawe na Perezida Tshisekedi nka nk’ishimwe bo bakabifata nka ruswa igamije kubakururira mu kujya ku ruhande rwa Union Sacree rumushyigikiye.
Ikinyamakuru Mediacongo.net dukesha iyi nkuru kivuga ko Depite Ados Ndombasi na Jean-Baptiste Kasekwa bo ku ruhande rwa Martin Fayulu watsinzwe na Tshisekedi mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka , aribo banze imdoka zo mu bwoko bwa Jeep basezeranijwe na Tshisekedi.
Aba badepite bakomeje bavuga ko impamvu banze izi modoka , babifashe nko guhabwa ruswa ishobora no kubaganisha mu ruhande rushyigikiye Felix Tshisekedi cyane mu itsinda Union sacrée.
Aba badepite batangaje ko iyi mpano bo bise ruswa babwiwe ko bazayihabwa n’umuyobozi w’inteko ishingamategekowungirije Christophe Mboso N’kodia Pwanga nyuma y’inama bari bamaze kugirana yabereye muri Congo River Hotel.
Bivugwa ko izi modoka atari aba badepite bonyine bari buzihabwe kuko ngo ari impano perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi yageneye abadepite bagera kuri 500 bagize inteko y’iki gihugu.
Biteganijwe ko icyiciro cyambere cy’izi modoka zatumijwe n’umukuru w’igihugu kizagera i Kinshasa kuwa 12 Nyakanga 2021, aho ku ikubitiro hazazanwa imodoka 250.
Asobanura iby’izi modoka , Visi perezida w’inteko ishingamategeko ya DR Congo Christophe Mboso N’kodia Pwanga yavuze ko ari igihembo Perezida yageneye abadepite k’ubw’umuhate wabo wo kumushyigikira muri gahunda ze zoguteza imbere igihugu muri iyi manda ye y’imyaka 5.