Perezida wa Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Denis Sassou N’guesso ku mugoroba w’ejo ku cyumweru taliki 20 zukwezi kwa6 2021 yoherereje abatuye mu mujyi wa Goma bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo imfashanyo y’ibiribwa ingana na toni 84.
Nk’uko ibiro bya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya ya Congo byabitangaje, indege zajyanye ibi biribwa i Goma zari ziherekejwe na Minisitiri wa Congo Brazzaville ushinzwe ibikorwa rusange n’ibikorwa by’ubutabazi, Irène Mboukou.
Byakiriwe n’itsinda rya RDC ryari riyobowe n’umuyobozi wungirije w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Olivier Mondonge Bogabo n’umujyanama wihariye w’Umukuru w’Igihugu, Dr Roger Kamba.
Nyiragongo yarutse ku mugoroba wa taliki 22 Gicurasi 2021, isenya inzu z’abatuye i Goma zibarirwa mu 3500, ubu bakaba bacumbikiwe mu byumba by’amashuri.