Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yamaganye uburiganya n’imikorere idahwitse bya bamwe mu bagize guverinoma ye, asaba abaturage kudahishira ababikora kugira ngo ikibazo gikemurwe.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu ruzinduko rw’icyumweru arimo kugirira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Ni intara zimaze igihe kinini zirangwamo umutekano muke utezwa n’imitwe y’abarwanyi bitwaje intwaro bari mu mashyamba y’icyo gihugu.
Mu ijambo yagejeje ku bazituye, Perezida Tshisekedi yavuze ko umuco wo guhishira inzego zigira imikorere idahwitse ukwiye guhagarara kugira ngo ikibazo cyabo gikemurwe.
Yagize ati “Hari imikorere mibi myinshi itambamira inzego zacu z’umutekano. Hari ubu-mafia, guhishira abanyabyaha, kwinumira, ibyo ni byo tugomba guhangana na byo.”
Mu bayobozi Tshisekedi yavuze harimo Umusenateri witwa Augustin Matata wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC hagati ya 2012 na 20216, uherutse kwamburwa ubudahangarwa n’abasenateri bagenzi be nyuma yo gushinjwa kunyereza amafaranga ya Leta nk’uko ikinyamakuru La Lbre cyabitangaje.
Perezida Tshisekedi kandi yasezeranyije Abanyecongo ko muri manda ye agomba gukemura ikibazo cy’umutekano muke. Ati “Sinzanyurwa na manda yanjye nimba ntarakemuye ikibazo cy’umutekano muke.”
Uburasirazuba bwa RDC bubarizwamo imitwe y’abarwanyi bitwaje intwaro irenga 120, irimo iy’Abanyecongo n’indi yavuye mu bihugu by’abaturanyi nka FDLR yaturutse mu Rwanda ndetse na ADF yaturutse muri Uganda, Red Tabara yo mu Burundi n’iyindi.
Ibyo bituma harangwa ibikorwa bihungabanya umutekano n’ihohotera rya hato na hato, aho abaturage bicwa, bagashimutwa, abandi bagasahurwa cyangwa bagakurwa mu byabo.