Ibitaro bikuru bya Tanzania n’ibigo bibishamikiyeho byafashe ingamba zikarishye zo kurinda ababigana kwandura icyorezo Covid-19.
Nkuko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibi bitaro ribigaragaza, Umuntu wese ugana ibi bitaro ategetswe kwambara agapfukamunwa aho ari hose muri ibi bitaro.Umuntu utambaye agapfukamunwa ntiyemerewe kwinjira muri ibi bitaro.
Abakozi b’ibi bitaro n’abanyeshuri [bimenyereza umwuga muri ibi bitaro n’abakoa ubushakashatsi , basabwe kwambara udupfukamunwa, igihe cyose. Nta muganga cyangwa umunyeshuri wemerewe guhura n’umurwanyi atambaye agapfukamunwa.
Abakozi, abanyeshuri abarwayi n’abarwaza muri ibi bitaro bategetswe kwambara udupfukamunwa ,gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no gukoresha imiti yica udukoko( Sanitizers)
Abarwayi barwariye muri ibi bitaro bemerewe gusurwa n’abantu batarenze 5, 2 basura umurwayi mu gitondo , umwe umusura saa sita n’abandi 2 bamusura nimugoroba.
Umurwayi yemerewe kurwazwa n’umurwaza umwe.
Iri tangazo risoza rivuga ko izi ngamba zishyizweho zigomba gutangira kubahirizwa guhera kuwa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021, ndetse buri wese uri mu bitaro n’uzabigana nyuma y’iyi tariki asabwe kubahiriza aya mabwiriza yavuzwe haruguru.