Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, Abakuru b’ibihugu by’ u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo( DRC) bagiranye ikiganiro cyibanze Ku mubano w’ibihugu byombi uhagaze neza muri iyi minsi kikaba cyabereye I Goma.
Perezida wa Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo , Félix Tshisekedi,, yavuze ko impamvu bashyize Intara ya Kivu y’amajyaruguru na Ituri mu bihe bidashanzwe ari igitekerezo iki gihugu cyafashe kugirango hakemurwe ibibazo byari Bihari.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame , abajijwe niba hari ubufasha u Rwanda rwatanze kuri iki kibazo yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugira icyo rufasha bijyanye n’ubushobozi rufite,ariko avuga ko byinshi kuri iki kibazo ku byakorwa ko atari ngombwa ko bitangarizwa mu itangazamakuru.
Perezida Félix Tshisekedi, abajijwe inyungu Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu kujya mu muryango w’ibihugi bya Afurika y’uburasirazu ( EAC) , yavuze ko abaturanyi ba Rubavu bashobara kugira amahirwe yo guhendukirwa ku bicuruzwa bituruka muri EAC kuruta abatuye I Goma.
Uruzinduka Perezida Kagame yagiriye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo rusojwe kuri uyu wa gatandatu 26 Kamena 2021, hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu.
Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo mugenzi we Felix Antoine , Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yagiriye mu Rwanda kuwa 25 Kamena 2021.
Aba Bakuru b’ibihugu byombi bishimiye ikimetso cy’ubucuti n’ubuvandimwe biri hagati y’ibihugu byombi.
Ibi bihugu byombi bishimangiye ko utamerwa neza umuturanyi wawe utamerewe neza, Abakuru b’ibihugu byombi bavuga ko amasezerano asinywe ari intangiriro ko hari ibindi bizakomeza gukorwa.
Hasinywe amasezerano asinywe yo guteza imbere ishoramari mu bihugu byombi , kuvanaho gusoreshwa kabiri n’amasezerano yo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Mu bindi bikorwa byakozwe kuri uyu munsi
Perezida Kagame mu ruzinduko i Goma, yeretswe na mugenzi we, Félix Tshisekedi, ibikorwa remezo byangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo birimo inyubako, imihanda n’ibindi.
Ibikorwa remezo byinshi biri mu nkengero zacyo ndetse gihitana n’ubuzima bw’abantu aho ubu habarurwa abantu 32 bapfuye mu gihe abandi benshi bavuye mu byabo.Ibi byiyongeraho inzu 1000 zasenyutse, imiyoboro y’amazi yacitse cyo kimwe n’iy’amashanyarazi ku buryo u Rwanda rucanira ibice bimwe bya Goma.
I Goma, Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Kibati wangijwe n’iruka rya Nyiragongo ndetse n’ibindi bikorwa remezo.
Nkundiye Eric Bertrand