Polisi ya Uganda yataye muri yombi abagabo babiri bashinjwa kugerageza kwivugana Gen Eduard Katumba Wamala
Igipolisi cya Uganda cyataye abagabo 2 muri yombi ,bakekwaho kugerageza kwivugana Gen Eduard Katumba Wamala wigeze kuba Umugaba mukuru w’ingabo za UPDF na Minisitiri w’umurimo no gutwara abantu n’ibintu .
Abo ni Ismael Hussein Sserubula na Nyanzi Yusufu Siraji batawe muri yombi bashinjwa kugira uruhare mu gitero cyagabwe Ku modoka yari itwaye Gen. Katumba Wamala akaza kurusimbuka ariko umukobwa we Brenda wamala Nantongo n’umushoferi we Haruna Kayondo bakaza kuhasiga ubuzima.
Ni igitero cyagabwe kuwa 1 Kamena 2021 mu gace ka Kisaasi ubwo abantu 4 bari kuma pikipiki abiri, barashe urufaya rw’amasasu Ku modoka yari itwaye Gen Katumba Wamala n’umukobwa we.
Ismael Hussein Sserubula w’imyaka 38 y’amavuko wahoze atwara ipikipikib zizwi nka “Bodaboda ” akaba akomoka mu gace ka Bulenga -Wakiso na Nyanzi Yusufu Siraji w’imyaka 46 y’amavuko ukomoka mu Gace ka Kyanja-Nakawa bakaba batawe muri yombi na Police ya Uganda bakekwaho kuba babiri muri bane bari kuri izo Pikipiki zarashe Ku modoka ya Gen Wamala .
N’ubwo aba bagabo bombi bakiri mu maboko ya Police ya Uganda ,byitezwe ko mu minsi ya Vuba, baza kuba bagejejwe imbere y’Ubutabera .
Hategekimana Claude