Umutwe w’Inyeshyamba za Mai Mai FPP Kabido watangaje ko wifuza gushira Intwaro hasi ukishikiriza FARDC
Binyuze k’Umuyobozi wayo bakunze kwita “KABIDO, MAi Mai FPP Kabido yatangaje ko igiye gushyira iherezo ku bikorwa by’urugomo bikorerwa abaturage bo mu majyjepfo ya Teritwari ya Lubelo ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ,
Kabido arahamagarira Abarwanyi bose b’uyu mutwe bari mu duce dutandukanye two mu majyjepfo ya Teritwari ya Lubelo gushira intwaro hasi bakishikiriza FARDC ndetse bakitegura igikorwa cyo gusubizwa mu buzima busanzwe .
Ibi akaba yarabitangaje kuwa 27 Kamena 2021 mu mu nama yamuhuje n’Abayobozi b’imiryango bo muri Teritwari ya Lubelo bagera kuri 50 barimo n’Abasirikare ba FARDC , imiryango itabogamiye kuri Leta, abayobozi gakondo, n’abagize imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bari bayobowe na Col Ndoma Mandingo Donate.
Col Ndoma Umuyobozi wa Teritwari ya Lubelo wanyuzwe n’iki gikorwa,yanaboneyeho umwanya wo guhamagarira indi mitwe yitwaje Intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru kugera ikirenge mu cya Mai Mai FPP Kabido bakarambika intwaro hasi mu mahoro ,amazi atararenga ikombe kuko FARDC yiteguye kubotsaho umuriro .
Yagize Ati:
Umutwe wa Mai Mai Kabido wafashe umwanzuro wo gushira Intwaro hasi. Umuyobozi wayo yatubwiye ko ugizwe n’abarwanyi bagera kuri 870 bitwaje imbunda n’intwaro za gakondo bakaba biteguye kuzishira hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe .ni icyemezo twishimiye ndetse tukaba tunashishikariza indi mitwe yose yitwaje Intwaro gutera ikirenge mu cya Mai Mai FPP Kabido zitaraharura n’umuriro wa FARDC.
Imiryango idaharanira inyungu muri Teritwari ya Lubelo bashimye icyo gikorwa cy’umutwe wa Mai Mai FPP kabido maze bahamagarira Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kwihutisha igikorwa cyo kubambura Intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe ,banongeraho ko uyu mutwe wiyemeje kurambika intwaro hasi binyuze k’ubukanguramba bwakorewe muri Teritwari ya Lubelo .
banongeraho iki gikorwa ,ari intambwe ishimishije iganisha mu kugarura amahoro n’umutekano mu Karere k’Uburasirazuba bwa DRCongo.
Ibi bibaye mugihe bamwe mu barwanyi barenga 200 bo mu mutwe wa Mai Mai Nyatura iyobowe na Gen Dominique, ugizwe ahanini n’abakongomani bo mu bwoko bw’abahutu muri Teritwari ya Masisi ndetse ukaba warakunze gufatanya na FDLRL/FOCA ,bakomeje gushira intwaro hasi bakishikiriza FARDC nyuma yaho FARDC ikomeje kuwugabaho ibitero simusiga no kubahiga bukware.
Hategekimana Claude.