Alfred Dusenge Byigero wari Umuyobozi Mukuru wa Wasac yirukanywe ku mpamvu zitatangajwe kuri uyu mwanya yari amazeho amezi atandatu n’ibyumweru bibiri, ahita asimbuzwa by’agateganyo Umuhumuza Gisèle.
Byigero yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Wasac ku wa 15 Ukuboza 2020, bivuze ko itangazo rya Minisitiri w’Intebe rimwirukana ryasohotse amaze nibura amasaha 4752 ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura.
Minisitiri w’Intebe yatangaje ko Perezida Kagame mu bubasha bwe ariwe wirukanye Byigero akamusimbuza by’agateganyo Umuhumuza Gisèle.
Umuhumuza yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Wasac ndetse amaze igihe kinini ari mu Nama y’Ubutegetsi y’iki kigo.
Nta mpinduka zigaragarira amaso Byigero asize muri Wasac kubera igihe gito yari amazemo. Yari yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Eng Aimé Muzola.
Wasac ifite abakozi bagera ku 1500 ku biro bikuru byayo, amashami 20 ndetse n’inganda 25 zitunganya amazi hirya no hino mu gihugu. Intego yayo ni uko abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza mu 2024.
Ibi bisobanuye ko nibura umuntu azaba akora intera itarenga metero 200 kugira ngo agere ahari amazi, aho ni ku batuye mu Mijyi. Naho abo mu cyaro, nta gukora urugendo rwa metero 500 kugira ngo bagere ku ivomero.
Ubu bibarwa ko abaturage bose bagerwaho n’amazi meza bagera kuri 86%.
Wasac ni kimwe mu bigo bya leta byakunze kurangwamo ibibazo bishingiye ku micungire mibi y’umutungo wa leta. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019 igaragaza ko iki kigo cyahombye 2.918.096.648 Frw.
Ibi kandi byiyongeraho imicungire mibi ishingiye ku kuba hakiri ingano nini y’amazi apfa ubusa n’akoreshwa ariko ntiyishyurwe. Urugero ni nk’aho mu 2020, amazi yatunganyijwe ari meterokibe 52.399.537 ariko ayakoreshejwe akishyurwa ni meterokibe 30.781.422 bivuze ko angana na meterokibe 21.618.115 yakoreshejwe ariko ntiyishyurwe.
Ayo mazi atarishyuwe yahombeje iki kigo asaga miliyari 6,3 Frw mu gihe meterokibe imwe waba uyibariye 323 Frw nk’igiciro gito naho wayabarira ku giciro cyo hejuru cya 895 Frw bikagaragara ko igihombo cyabaye miliyari 17,4 Frw.
Iki kigo kandi cyahombye asaga miliyoni 627,7 Frw binyuze mu kwishyuza abakiliya amazi ariko cyifashishije ibiciro bitandukanye n’ibigenwa na RURA.
Ibihombo muri Wasac ntibikiri inkuru
Inkuru ubundi isobanurwa nk’ikintu gishya. Muri Wasac ibihombo bimaze kumenyerwa ku buryo bitakibarizwa mu cyiciro cy’inkuru.
Mu 2019, iki kigo cyari cyahombye miliyari 2,7 Frw, make ugereranyije n’ayo cyari cyahombye mu 2018 aho yari miliyari 7,4 Frw.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko mu 2020 honyine cyahombye miliyari 9,4 Frw. Umubare munini wayo ni amazi apfa ubusa n’atishyurwa abarirwa miliyari 6,3 Frw.
Nko muri uwo mwaka, cyatsinzwe imanza nyinshi zagendeyemo miliyoni 116,1 Frw ndetse gicibwa amande ashingiye ku misoro n’ibijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi angana na miliyoni 112 Frw