Urugamba rwo kubohora igihugu rwanditse amateka akomeye cyane mu ngabo zahoze ari iza FPR- Inkotanyi n’Abanyarwanda muri rusange kuko rwabaye imbarutso yo gucungurwa no kuzuka k’u Rwanda, rukava mu mwijima w’imiyoborere mibi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ab’i Kigali na Butare babyinaga intsinzi, ab’i Byumba bari mu mudendezo. Igihe cyari kigeze ngo kuwa 14 Nyakanga 1994 abo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri nabo bikirize intero y’amahoro bakurwe mu menyo ya rubamba wabashegeshe imyaka n’imyaka.
Aka gace k’igihugu kagizwe n’imbonekahake y’imisozi itatse urwa Gasabo kakomokagamo abategetsi benshi b’u Rwanda muri Repubulika ya Kabiri. Niho hari hubatse gereza yafungirwagamo abitwaga ibyitso bitavugaga rumwe n’ubutegetsi, muri make twayigereranya na Guatanamo y’u Rwanda rw’icyo gihe.
Kuba Ruhengeri yarubatse izina mu kubyara abategetsi benshi icyo gihe batavugaga rumwe na FPR-Inkotanyi, ntibyayibujije kuba imwe mu zagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye kuwa 1 Ukwakira 1990.
Ni amateka maremare kuko icyo gihe Inkotanyi zagabye igitero kuri gereza ya Ruhengeri kuwa 23 Ugushyingo 1991, zibohoza imfungwa zari zihafungiye zerekeza mu misozi miremire y’ibirunga zihakorera ibikorwa bitandukanye byo kubohora igihugu.
Iki gikorwa ni igisubizo cya tekiniki z’urugamba Inkotanyi zikesha Gen Maj Paul Kagame waranzwe n’ubutwari no kutava ku izima kugeza ubwo leta yariho yemera imishyikirano ya Arusha.
Kwerekeza urugamba iy’imisozi miremire ya Byumba na Ruhengeri, bwari uburyo bushya bwo kugana mu mashyamba y’inzitane mu rwego rwo gushaka ubwihisho, ibizwi nk’ ‘intambara ya Guerrilla’ .
Muri urwo rugamba niho FPR Inkotanyi yabohoje gereza ya Ruhengeri, Gen James Kabarebe akaba yarigeze kuvuga ko byari nko gukubitira umugabo mu rugo rwe.
Ati “Gutera Ruhengeri byari nko gutera Habyarimana iwe mu rugo kubera ko ari we n’abari bagize Guverenoma ye n’abasirikare bakuru bose bakomokaga mu Ruhengeri na Gisenyi.”
Urwo rugamba rwatumye hafungurwa imfungwa 600 zirimo abahoze ari abasirikari bakuru ba Habyarimana n’abanyapolitiki barimo Col Théoneste Lizinde na Muvunanyambo. FPR Inkotanyi yabiseho nyuma yo kurokorwa bishimangira umugambi mwiza w’amahoro yari yaraturukanye imahanga.
Ibohorwa rya gereza ya Ruhengeri ryajyanye no kugaba ibitero ku ishuri rikuru ry’abajandarume (EGENA ) n’ikigo cya gisirikare cya Muhoza, amahoro atangira kwisuka mu Majyaruguru y’Igihugu.
Ingabo za FPR zaranzwe n’umuhate kuva ku ikubitiro
Ku itariki ya 7 Mata 1994, Gen Maj Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR-Inkotanyi, yatumije inama y’abakuru b’Imitwe y’ingabo za FPR ku Mulindi. Mu ma saa cyenda z’uwo munsi, yabategetse kujya guhagarika Jenoside barwanya abayikoraga bose ari na ko barokora abicwaga.
Kuri uwo munsi yahuye n’ingabo zari mu Miyove zigizwe na Batayo eshatu azitegeka kwihutira gutabara Abanyapolitiki ba FPR n’Ingabo 600 zabarindaga i Kigali [CND] no gufatanya nazo mu rugamba rwo guhagarika Jenoside i Kigali.
Izo batayo zabanjirije izindi kuva mu majyaruguru zerekeza i Kigali zihagera ku munsi wa kane [11 Mata 1994]. Izindi batayo ebyiri nazo zitegekwa kunyura iyo nzira iva mu majyaruguru ya Byumba igana i Kigali, zikagenda zihashya umwanzi wari uhafite ibirindiro bikomeye ari na ko zikora ibikorwa by’ubutabazi.
Kuri iyo tariki ya 7 Mata 1994, uwari Gen Maj Paul Kagame yatangarije abanyamakuru, barimo n’aba Radiyo-Muhabura ko FPR yafashe icyemezo cyo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi, kugira ngo abihishe bagire icyizere cyo kuba barokoka, abicaga bagire igihunga cy’uko hari ubarwanya n’abashaka gufasha muri urwo rugamba rwo guhagarika jenoside bamenye uko babigenza.
Icyo gihe batayo ebyiri z’abasirikare zategetswe kunyura mu Burasirazuba bw’igihugu, indi mwe itegekwa kunyura mu Burengerazuba, kugira ngo zose zigende zirokora abicwaga ari nako zirwanya ingabo za FAR zari muri ibyo bice.
Batayo yanyuze mu Burengerazuba yanahawe inshingano zo gukumira ingabo zose za FAR zaturuka mu muhanda wa Ruhengeri-Gisenyi zigatabara izari mu mujyi Kigali.
Izanyuze mu Burasirazuba zigeze i Kayonza, zigabanyijemo kabiri, zimwe zikomeza iya Kibungo, Bugesera n’amayaga zigana Gitarama na Butare. Muri iyo nzira zabashije kurokora abantu i Nyarubuye, Rukumberi, Nyamata, Ntarama n’ahandi.
Izindi zerekeje iya Kigali zibohora Rwamagana na Kabuga mbere yo gufatanya n’iza Kigali gufata Ikigo cya Kanombe n’Ikibuga cy’Indege.
Kuva mu 1990 kugeza mu 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zakomeje urugamba rwo kubohora igihugu, ndetse tariki ya 4 Nyakanga zibohora Kigali, zikiza abicwaga hirya no hino, zikomereza mu bindi bice nka nka Kabgayi yabohowe tariki ya 2 Kamena, Gitarama ku ya 13 Kamena na Butare hagati y’itariki 3-4 Nyakanga 1994.
Ruhengeri ifatwa…
Ingabo zari zimaze kuneshwa muri Kigali zarombereje inzira iziganisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zashakaga ubuhungiro n’amikoro yo kuba zakongera kwisuganya.
Mu nzira aho zacaga zahitanaga abo zisanze, ariko Jenoside ikomeza nubwo muri rusange yasaga n’iyahagaritswe. Ingabo z’Inkotanyi zakomeje urugamba zibakurikirana kugeza ubwo zibohoje Ruhengeri.
Ruhengeri yaje kubohorwa tariki ya 14 Nyakanga 1994, urugamba rwerekezwa ku kubohora iyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Tariki ya 17 Nyakanga 1994 nayo yaje kubohorwa, hasigara igice cyiswe “Zone Turquoise” [Perefegitura za Gikongoro, Cyangugu na Kibuye] cyari mu maboko yingabo z’u Bufaransa.