Hashize Imyaka 27 Abanyarwanda bizihiza umunsi ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame zibohoye Abanyarwanda mu maboko y’ubutegetsi bwari bwaramunzwe n’ivangura rishingiye ku moko n’uturere.
Nyuma y’intambara y’amasasu Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yakurikijeho urugamba rwo kubaka igihugu n’abenegihugu no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda .
Ni muri urwo rwego uyu munsi kuwa 4 Nyakanga 2021 ubwo Abanyarwanda bizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27 Akarere ka Rubavu hatashwe amazu yubakiwe abatishoboye mu rwego rwo kubakura mu bwigunge no kubafasha kwiteza imbere.
Nyiramporanzi Therese utuye mu Karere ka Rubavu ,Umurenge wa Cyanzarwe ni umucyecuru w’imyaka 68 y’amavuko akaba ari umwe mubo akarere ka Rubavu kubakiye inzu anahabwa Inka yo korora.
Ubwo yaganiraga na Rwandatribune Nyiramporanzi yavuzeko yishimye cyane kuba ubuyobozi bw’uRwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bumwubakiye inzu ndetse bukamwongera n’inka yo korora izamufasha gukomeza kwi teza imbere.
Akomeza avugako gufasha abatishoboye ari igikorwa kiza cya Guverinoma y’u Rwanda igamije kubohora Abanyarwanda , ibafasha k’uRwanya ubukene no kwiteza imbere.
Yagize ati:” Ndishimye cyane sinabona uko mbivuga. Nari umuntu utagira icumbi nkunda kugenda ncumbika mu ncuti n’abavandimwe. Ariko kubera ubuyobozi bwiza bwa FPR Inkotanyi irangajwe imbere na perezida Paul Kagame mbonye inzu yanjye yo guturamo n’inka yo korora. Ndabashimira ko bibuka abatishoboye bakabafasha kwiteza imbere no kwikura mu bukene.
Nshimiyimana Annicet nawe ni umuturage utuye mu Karere ka Rubavu ,Umurenge wa Cyanzarwe, yongeyeho ko muri Cyanzarwe hahoze ari Komine Rwerere FPR inkotanyi yababohoye ubugira Gatatu.Ati:”Hano mu Murenge wa Cyanzarwe hahoze ari Komine Rwerere FPR Inkotanyi yatubohoye ubugira Gatatu. Ubwambere yatubohoye mu 1994 ubwo yakuragaho ubutegetsi bwacagamo ibice Abanyarwanda ndetse bwakoze jenoside yakorewe Abatutsi, ubwakabiri yongeye kutubohora ibitero by’abacengezi byari byaribasiye uyu Murenge wa Cyanzarwe ubwo hari hakiri muri Komine Rwerere, dore ko abacengezi bari baratujujubije badusahura utwacu ari nako batwicira abantu. Ubwagatatu yadukuye mu bwigunge itwubakira Umuhanda, amashuri , amavuriro ndetse yubakira abatishoboye banahabwa n’inka zo korora mugihe kera twabaga mu mazu yubakishijwe ibirere, “
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu n’iterambere Nzabonimpa Deogratias yibukije abaturage ko nyuma y’imyaka 27 FPR Inkotanyi ibohoye Abanyarwanda , hakurikiyeho urugamba rw’iterambere no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse ko ibyagezweho ari byinshi harimo n’ibyatashwe uyu munsi ,maze yongeraho ko kuri urwo rugamba rw’iterambere, bagomba kongeraho n’urugamba rwo kurwanya Covid-19 .
Yagize ati:” Nyuma yaho FPR inkotanyi ibohoye abanyarwanda , hakurikiyeho urugamba rw’iterambere no kubaka ubumwe bw’abanyarwanda kandi ibyagezweho ni byinshi harimo nibyo twatashye uyu munsi .Ibindi byose biraza nyuma yo gutsinda Covid-19 hanyuma ibindi bizakurikireho nyuma yo kuyirandura.
Iyi niyo mpano urubyiruko rw’uyu munsi rugomba guha Inkotanyi zitangiye igihugu zikabohora abanyarwanda.
Yashoje asaba abaturage bahawe impano zirimo inzu zo guturamo n’inka zo korora ,kubyitaho no kubifata Neza ndetse ngo bikazababera ishingiro ryo gukomeza kwibohora ubukene hagamijwe kwiteza imbere.
Hategekimana Claude