Kweguzwa ku gahato kubari ba Gitifu b’utugari 7 bo mu Karere ka Rubavu byeteje umwuka mubi mu bakozi b’Akarere,Visi Meya ushinzwe ubukungu akaba ariwe ukomejwe gutungwa agatoki n’abegujwe.
Mu Karere ka Rubavu ba Gitifu b’ubutugari bagera kuri 7 barashinja Ubuyobozi bw’Akarere kubeguza ku gahato,bakaba batunga agatoki Visi Meya ushinzwe ubukungu .
Ababashije kuvugana na Rwandatribune bavuze ko kuwa 5 Kamena 2021 aribwo bitabiriye inama bari batumiwemo n’Ubuyobozi bw’akarere maze ngo iyo nama irangiye ,Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere Nzabonimpa Deogratias abategeka kwandika amabaruwa asezera akazi ku bushake mu gihe bo bavuga ko nta n’umwe muri bo wari ufite icyo gitekerezo.
Bakomeza bavuga ko batunguwe no kweguzwa ku gahato mu buryo budakurikije amategeko, ngo kuko usibye ba Gitifu b’Utugali bagera kuri babiri Visi Meya yasobanuye impamvu yo kweguzwa kwabo, ngo abasigaye bose ntibigeze bamenya icyo bazize ngo kuko batamenyeshejejwe impamvu yo kweguzwa kwabo ndetse nabo ubwabo bakaba nta cyaha bishinja mu kazi bari bamazemo igihe .
Ngabonzima wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinigi nawe avuga ko yitabiriye inama yari iyobowe na Visi Meya ushinzwe ubukungu ubwo inama yajyaga kurangira bamusabye kwandika asezera akazi mu gihe kitazwi .
Ku rundi ruhande umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyirabigogo Niyitegeka Jean Pierre nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko bateguye k’ubushake ahubwo babikoze kubera agahato bashizweho ndetse ko ubu ari mu nzira zo kwiyambaza amategeko kuko yazize akarengane.Niyitegeka akomeza avuga ko nyuma y’ibyo yitabaje umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois akamushikiriza ikibazo cy’akarengane ke birangira asubijwe mu kazi.
Ni iki cyihishe inyuma yiyeguzwa ry’Abakozi b’Akarere ka Rubavu?
Muri iki gihe Akarere ka Rubavu kayobowe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu Deogratias Nzabonimpa,kuberako Umuyobozi w’Akarere Gilbert Habyarimana amaze igihe arwaye,umwe mu bakozi begujwe utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubw’umutekano we yabwiye Rwandatribune ko Visi Meya ushinzwe Ubukungu ashaka kwikiza abakozi bari bamaze iminsi batarebana neza akaba ashaka guca mu cyuho cy’iyi minsi Umuyobozi w’Akarere arwaye .
Ikindi aba begujwe bavuga ngo n’ubwo aribo basezerewe,biravugwa ko uwitwa Ndikubwimana Jeacques ushinzwe ibidukikije nawe yamaze kweguzwa ubu akaba ari kwitabaza inkiko ndetse ngo ,hakaba hari n’abandi bakozi benshi b’akarere nabo batangiye kugerwa amajanja. Kugeza ubu umwuka ukaba utari mwiza mu bakozi b’Akarere ka Rubavu. Twashatse Visi Meya Deogratias Nzabonimpa kugirango agire icyo adutangariza kubimuvugwaho ku murongo wa telephone ntiyitaba ndetse n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Hategekimana Claude