Perezida w’ igihugu cya Haiti bwana Jovenel Moise yiciwe iwe mu rugo n’ abantu bitwaje intwaro mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu.
Nkuko bitangazwa na Minisitiri w’ Intebe w’ inziba cyuwo wa Haiti, perezida yiciwe iwe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, umufasha we akaba yabikomerekeyemo.
Perezida yishwe n’ umukomando wabitojwe wo hanze y’ igihugu; nk’ uko bitangazwa na minisitiri w’ intebe ucyuye igihe bwana Claude Joseph, mu rugo rwe i Petion ville mu nkengero z’ umurwa mukuru Port au prince.
Umufasha wa perezida wakomerekeye muri iki gitero akaba yahise ajyanwa mu bitaro byihuse, nk’ uko bikomeza gutangazwa na minisitiri w’ intebe ucyuye igihe, akizeza abaturage ko igisirikare gifatanyije n’ igipolisi barakurikirana ibyihishe inyuma y’ uru rupfu kandi harindwa umutekano wa rubanda.