Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, rutegeka ko icyemezo cy’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwaciwe muri Nyakanga 2020 kigumaho.
Dr Kayumba yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege, mbere yo kumukatira igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yaje gufungwa akakirangiza.
Icyo gihe urukiko rwamugize umwere ku cyaha cyo gusindira mu ruhame, gusa aza kujurira avuga ko yarenganyijwe ku cyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’indege.
Dr Kayumba ubwo yaburanaga ubujurire bwe ku wa 10 Kamena 2021, yabwiye umucamanza ko yahisemo kujurira kugira ngo ahabwe ubutabera.
Yabwiye urukiko ko icyemezo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiko cyamuhamije icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege kidakwiye kuko yaburanye ahakana icyo cyaha.
Me Ntirenganya Sefu Jean Bosco wunganira Kayumba Christopher, yavuze ko urubanza rujuririrwa rugaragaza inenge zirengagijwe n’Urukiko, ko Ubushinjacyaha bwari kumva abatangabuhamya bashinja n’abashinjura, asaba urukiko kubisuzuma.
Kayumba yasabye urukiko ko niba yarateje umuteno muke ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali rwategeka hakarebwa amashusho abyerekana.
Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko kuzana amashusho bidakenewe, ko abatangabuhamya barimo abamwakiriye ku kibuga n’abamubonye bahagije ko kandi bavuze uko byose byagenze.
Ubushinjacyaha bwanavuze ko Kayumba Christopher yakurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo gusinda mu ruhame n’ibyaha bikorewe ku kibuga cy’indege, busaba Urukiko kubisuzuma neza n’icyo cyaha cyo gusinda ku mugaragaro, akagihanirwa.
Kayumba yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga bitahabwa agaciro, ko kuba butarajuriye ari uko bwemeye imikirize y’urubanza, ko Urukiko rudakwiye gusubira inyuma ngo rurebe ku cyaha cy’ubusinzi.
Urukiko nyuma yo kumva impande zombi rwanzuye ko ubujurire bwa Dr Kayumba nta shingiro bufite, rutegeka ko hagumaho imikirize y’urubanza yaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, runamutegeka kwishyura igarama ry’urubanza ry’ibuhumbi 20 Frw.
Dr Kayumba yavuze ko nyuma y’uyu mwanzuro agiye kuganira n’umwunganizi we mu mategeko kugira ngo bafate umwanzuro w’ikigomba gukurikiraho.