Mu ruzinduko umufasha wa perezida ucyuye igihe muri Kongo Kinshasa madame Olive Lembe Kabila yagiriye mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru, aho yari yasuye abantu bagizweho ingaruka n’ iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, yatanze ubutaka bungana na hegitari ijana zizubakwaho amazu agomba guturwamo n’ abaturage batwikiwe amazu n’ iki kirunga.
Mu gihe Guverinioma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, umuryango w’uwahoze ayobora iki gihugu nawo ukaba utatanzwe.
Ibi bishimangirwa n’ uruzinduko rwa madame Olive Lembe Kabila, umufasha wa Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Congo Kinshasa, ndetse kuri ubu akaba ahanganye na perezida Felix Tshisekedi, ari kugirira mu mujyi wa Goma aho yemereye abaturage kubaha ubutaka bungana na hegitari ijana akanabubakira amazu.
Madame Olive Lembe Kabila akaba yarabyemereye abaturage bagizweho ingaruka n’ iruka ry’ ikirunga mu nama rusange yagiranye na bo, ku ishuri ribanza rya Kayembe mu mujyi wa Goma, aho aba bantu bacumbikiwe mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye ku kibazo cyabo.
Yagize ati: “Mu myaka mike ishize twaguze igikingi aha hafi yanyu. None kuri ubu ndi kuganira n’ abayobozi bireba ku buryo twasaranganya ubu butaka byibuze buri muntu watakaje icumbi muri ibi bihe bigoranye mwanyuzemo yabona ikibanza kingana na metero 20 kuri 15. Ariko umuntu ugomba kubona ikibanza, ni umuntu wari ufite ikibanza aho iruka ry’ ikirunga ryageze, akaba afite impapuro zibihamya. Muri iyi gahunda, twateguye ko buri muntu azubakirwa inzu mu kibanza azaba ahawe, mu gihe gito gishoboka”.
Madame Kabila yakomeje avuga ko Uyu mushinga wahawe umugisha na nyakwubahwa Joseph Kabila, umubyeyi w’ igihugu akaba n’umugabo we.
Abakurikiranira hafi politiki ya Congo bakaba basanga, uruhande rwa Kabila wahoze ayobora iki gihugu n’amagambo y’umugorewe amwita umubyeyi w’igihugu imbere y’imbaga y’ abaturage, ari uburyo bwo kwongera kwigarurira imitima ya rubanda muri iki gihe hitegurwa amatora azaba mu myaka itatu iri imbere.