Mu mudugudu wa Kabudundu , Akagali ka Cyivugiza, Umurenge wa Muko , akarere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru, hafatiwe abantu 24 , abandi bakizwa n’amaguru ubwo inzego z’umutekano zagera mu rugo rwari ruri kuberamo ibirori.
Ku isaha ya saa kumi n’igice (16h30 ) zo ku cyumweru ttariki ya 11 Gicurasi 2021, mu rugo rwa Nyirarwimo Providence habereye ibirori byari bihuje abantu barenga 40 , mutri aba hafashwe 24 abandi bahise biruka bakizwa n’amaguru. Bivugwa ko aba banyu uko ari 40 bari bitabiriye ubukwe buzwi nka kitchen party, aho bari birengagije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Ubwo bukwe bwari ubwa Nyiramafaranga Epiphanie nubwo hafashwe abantu 24, abandi birutse basiga inzego z’umutekano.
Mu bantu 24 bafashwe barimo na nyir’urugo ari nawe wari nyir’ubukwe witwa Nyiramafaranga Epiphanie wari wakorewe ibirori.
Abafashwe bose bahise bajyanwa kuri Stade Ubworoherane kwigishwa no gusabanurirwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Iki gikorwa cyo gufata aba bantu cyagikoze k’ubufatanye na polisi y’u Rwanda , Ingabo , DASSO, n’Urubyiruko rw’Abakoranabushake
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyivugiza, ahamya aya makuru ko byabaye ariko ko amakuru yose kubyabaye yabazwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko.
Ku murongo wa Telephone twagerageje guhamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko ariko ntiyitaba.
Nkundiye Eric Bertrand