Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yasohoye amabwiriza mashya areba abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye n’icyiciro rusange baranduye Covid-19 aho irikomeye muri aya rivuga ko umunyeshuri urembye atemerewe gukora ikizamini cya cya Leta.
Nkuko biboneka mu nyandiko iyi Minisitreri yashyize ahagaragara kuri uyu wa 11 Nyakanga 2021 , Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ivuga ko , buri site izakorerwaho ibizamini igomba kugira icyumba cyihariye cyagenewe abanyeshuri banduye Covid-19 kandi kikitabwaho by’umwihariko buri munsi haba mu kugitera imiti no kugisukura byihariye.
Ikigonderabuzima cyegereye site ikorerwaho ibizamini , gifite inshingano zo gutanga umuforomo uzita ku banyeshuri bazakora ibizamini barwaye, ndetse no gutanga ibikoresho birimo Udupfukamunwa two mu bwoko bwa N95, imiti yica udukoko , n’ Uturindantoki(Gloves) bizifashishwa mu gihe cy’ibizamini.
Umunyeshuri wanduye Covid-19 azajya aza mu kizamini aherekejwe n’umubyeyi we cyangwa umurera ndetse abe ari nawe umucyura.
Umunyeshuri wanduye Covid-19 bizagaragara ko arembye cyangwa atameze neza , ntazemererwa gukora ikizamini cya Leta .
Impapuro z’ibizamini z’abana barwaye Covid-19 zizajya zikusanwa n’umuntu watoranijwe mu bagenzuzi b’ibizamini bikorwe yambaye uturindantoki. Izi mpapuro zemerewe gufungurwa nyuma y’iminsi 10 kuko aribwo ubwandu buziriho bushobora kuba bwapfuye.
Amashuri yose akorerwamo ibizamini agomba kuba afunguye inzugi n’amadirishya yose kugirango umwuka mwiza winjire ahakorwa ibizamini.