Mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021 mu gihugu hose hatangiye ibizamini bisoza amashuri abanza , mu ntara y’amajyaruguru abagera kuri 628 ntibitabiriye ibizamini bya Leta nkuko bigaragazwa n’imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini.
Inkuru ya The New Times ikomeza ivuga ko, abayobozi bashinzwe uburezi muri iyi Ntara bagikomeje gushakira hamwe impamvu yaba yateye ikibazo cy’aba bana batitabiriye ibizamini bisoza amashuri abanza.
Mu ntara y’Amajyaruguru abanyeshuri bagera ku 35,656 biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza baturutse mu turere 5 tugize iyi ntara, mu gihe abagera kuri 628 bategerejwe gukora ibizamini ku ma site bagombaga gukoreraho bakababura.
Ubuyobozi bashinzwe uburezi bavuga ko abanyeshuri 83 bo mu nkambi y’impunzi ya Gihembe bari mu batitabiriye ibizamini bya Leta, biturutse kuko aba bana bimukanye n’imiryango yabo yimuriwe mu nkambi ya Mahama iri mu burasirazuba bw’igihugu.
Alex Munyamahoro ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze yavuze ko we n’ikipe bakorana bari gukorana n’ababyeyi kugirango hamenyekane impamvu muri aka karere hari aba banyeshuri batitabiriye ibizamini bya Leta .
Ibizamini byatangiye gukorwa uyu munsi byakabaye byarakozwe mu Ugushyingo 2020 , gusa biza gusubikwa biturutse ku mpamvu z’icyorezo Covid-19.
Mu gihugu hose abanyeshuri barenga 50 bakoze ibizamini mu buryo budasanzwe kuko bari barwaye icyorezo Covid-19 , muri abo bose 34 muri bo bakaba ari abo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abanyeshuri bagera ku 254,678 nibo biyandikishije gukora ibizamini byaLeta ,muri aba 138,065 bangana na 54% ni abakobwa.