Mulindwa Prosper wari Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rulindo yagizwe Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’igenamigambi ry’inzego z’ibanze muri MINALOC.
Mu itangazo ry’inama y’Abaminisitiri yateranye ejo kuwa 15 Nyakanga 2021 yashyize mu myanya abayobozi batandukanye, iyi nama kandi ikaba yazamuye mu ntera Bwana Mulindwa Prosper wari umaze igihe kinini ari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rulindo,agirwa Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’igenamigambi ry’inzego z’ibanze muri MINALOC.
Mu cyegeranyo cyari cyakozwe na Rwandatribune mu nkuru yacu yagiraga iti: https://www.rwandatribune.com/ubusesenguzininde-ugiye-kuyobora-intara-yamajyaruguru/, uyu Mulindwa Prosper yari ku rutonde rw’abahabwaga amahirwe yo kuva Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Ubusanzwe Mulindwa Prosper umwanya wa Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rulindo yari awumazeho manda zirenga ebyiri, abamuzi bavuga ko ariwe wari moteri y’ubukungu mu Karere ka Rulindo, akaba ari umugabo utarya iminwa mu kunenga ibitagenda neza, afite impamyabumenyi mu by’ubukungu.Yafashije Akarere ke mu kwesa imihigo.
Akaba yaratojwe n’uwari Meya Justus Kangwagye gukorera mu ikipe ku buryo buri mukozi mu Karere ka Rulindo yibonamo mugenzi we,ikindi Mulindwa Prosper n’umuntu usanga muri byose haba mu miyoborere myiza,ubukungu,gukemura ibibazo by’abaturage n’umunyapolitiki ndetse w’umutekinisiye ndetse azi kuvuga imbwirwaruhamwe.
Mwizerwa Ally