Guhangarana hagati ya Gitifu w’umurenge n’uw’Akagari! Ibitutsi by’urukozasoni! Byabaye intandaro yo kwegura kwa Gitifu w’Umurenge Muremangingo Jerome
Ni gake wakumva umuyobozi ahangana n’undi bagatukana kuko baba batagaragaza imico myiza imbere y’abo bayobora , icyongeyeho ntibikwiye ko n’ubwo byaba ,bitakagombye gushyirwa hanze kuko bigaragaza icyizere gike imbere y’abaturage.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe ijwi ririmo amagambo asesereza arimwo , aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, Muremangingo Jérôme , acyocyorana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kivugiza witwa Solange uvugwaho kwica akazi yitwaje ko yiga. .
Icyo abavugwa mu ijwi ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga babivugaho
Solange, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kivugiza, mu Murenge wa Nyange, wakorerwaga ihohoterwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, ashimangira ko iryo jwi twumvise ari umwimerere ko abavugamo ari banyirubwite n’ibivugwamwo ari byo kuko ngo yabigaragarije Akarere ka Musanze.
Akomeza avuga ko ibibazo yari afitanye na Gitifu w’umurenge wa Nyange, yabishyikirije akarere ka Musanze kuri ubu ngo ibibazo bari bafitanye byakemutse
Agira ati: ” ibibazo twari dufitanye ubuyobozi bw’akarere bwarabikemuye! Nakorerwaga ihohoterwa na Gitifu wa Nyange , akampoza Ku nkeke! Birimwo kumpamagara mu masaha y’igicuku kuntuka n’ibindi bitandukanye yankoreraga yitwaje ko ari umuyobozi wanjye”.
Ku ruhande rw’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu , mu karere ka Musanze, avugwaho gukoresha ubufasha afite ngo bananize Gitifu, Muremangingo Jérôme avuga ko ari ibinyoma mu kiganiro yagiranye na Rwndatribune.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu , mu Karere ka Musanze, Rucyahana Andrew, ahakana amakuru avugwa ko yaba yarakoranaga na Gitifu w’akagali ka Kivugiza bagamije kunaniza no kumweguza kubera kutumvikana ,
Yagize ati:” Umuntu yandika ibaruwa asezera ku nshingano ze bikavugwa ko yegujwe? Umurenge wa Nyange ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze! umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyange yeguye kumugaragaro! Ku mpamvu ze ! Ibaruwa irahari ! komite nyobozi y’akarere yasuzumye ubwegure bwe irabwemeza ikirenze kuri ibyo nta shingiro bifite.
Ibivugwa mu iri jwi rwakurikiwe no kweguza Gitifu w’umurenge wa Nyange
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu , mu karere ka Musanze, Rucyahana Andrew, ni umwe mu bavugwaho gukoresha umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Cyivugiza, kugirango bananize Gitifu, aribyo ngo byagejeje ku ndunduro y’ubuyobozi bwa Muremangingo Jérôme bigasozwa asezeye ku buyobozi.
saa yine z’ijoro (22h00) ku wa Gatandatu tariki 03 Nyakanga 2021 nibwo hamenyekanye amakuru ko bwana Muremangingo Jérôme wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yasezeye ku kazi nk’uko we ubwe yabimenyesheje bagenzi be bari bahuje umurimo, aho yabasezeye avuga ko bazajya bahurira mu bindi bitari aka kazi.
Muri iri jwi Gitifu w’umurenge Muremangingo , avuga ko bashaka kumwirukanisha kubera ko ngo abatangira Raporo y’uko badakora akazi bashinzwe, Aho agira ati ” Harya wowe na Munyamasoko murashaka kunyirukanisha, ubashuka ngo munanize ninde? Harya ngo barababyiye ngo jyewe ndabarega ! Ngiye kubarega! Wishingikiriza Andrew ngo azanyirukana ! Uwo mwiringiye ntacyo yantwara.
Akomeza aganira na Solange ko abamushuka ngo amusuzugure batifuza umuyobozi ubayobora udakomoka mu murenge wa Nyange akaba ngo ariyo mpamvu ba musuzugura bagamije kumunaniza, ati” Muzanyirukanishe muzane bene wanyu bo muri Nyange “.
Uyu mugabo wari utaramara igihe kirekire kuri uyu mwanya, bivugwa ko yanditse asezera ku kazi nyuma y’amakosa akomeye yakoze mu kazi, akaba yahisemo gukora ibisa no gutanguranwa kugirango hato ataryozwa ayo makosa.
Amwe mu makosa bivugwa ko yaba atumye agenda
bishoboka ko azira amakosa arimwo gusinda birenze urugero kugera ubwo atukana adatinya no gutuka abamukuriye nk’uko byumvikana mu ijwi ryashyizwe hanze atuka umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu , Rucyahana Andrew, yatutse ibitutsi bikunze gukoreshwa n’abashumba aho avuga ko we (Gitifu) arambiwe izo ngegera kandi ko atazabyihanganira.
N’ubwo uyu wahoze ari Gitifu wa Nyange ushyirwa mu majwi mu guhohotera Gitifu w’Akagari umwe mu bayobozi b’akagali w’umutegarugori ,utarashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we avuga ko benshi mu bagore bayoboye utugari bahohoterwa na ba Gitifu b’imirenge bakabasuzugura, aho Abayobozi babo badatinya kubahamagara mu masaha y’ijoro bakabatuka kandi baba bazi ko bafumbase abo bashakanye.
Nkundiye Eric Bertrand
Ngewe icyombona nuko uyumugitifu yazize kutigirira ikizere
Ariko ko mu Murenge habamo abajyanama benshi (reserve, rdf, RNP, NSS,,…) kuki badafasha abantu nkaba gukora neza? Kuki habaho interventiin buri gihe aruko amazi yarenze inkombe? Kuki abayobozi bamwe bahohotera abandi hari izo nzego zatojwe gukunda igihugu zirebererera? Kuki gitifu agomba kwegura hatabanjwe kumugura inama?
Twagiye tubana neza ariko ntawe uhutaje uburenganzira bwundi?
Matakamba , wowe urivugira , ibiba munzego zibanze biteye isoni nagahinda kuburyo ntanaho biteze kugeza ihihugu, uko uyu mugorz yahohotewe , niko naba gitufu bimirenge bahohoterwa naba Mayor naba governor, kuko iyo ubona umuntu uti munshingano yakoreye ikizame agatsinda , ariko buri rwego rumukuriye rukunva rwamufata uko rwiboneye , biba biteye isoni, kuko iyo wunva ngo ba gitifu bimirenge barenze 10baviriye rimwe mukarere, abutugari 30 baragiye ngo kumpanvu zabo bwite, ese utekerezakoabo bose bashobora guhuriza rimwe igitekerezo, ikiriho nuko kubera ubugome bwabari hejuru bakorera inzego kuva kumurenge , mumirenge nutugari bagezaho bariheba kuburyo basigaye bakora ibintu batatekereje kubera iterabwoba rikabije ribari kumutwe, kuko benshi babaye ibyihebe, ahubwo nibikomeza gutya ndabona igihugu kirema inyeshyamba nyinshi pe, nibashake uko izi nzego zigira ubuzima gatozi, naho gukorera kugihunga giteyubwoba biratuma benshi bahasebera kubera gutumutwe bituma batakibasha gutekereza ngo bigirire icyizere kubera inzego zose zivanze mumiyoborere yimirenge nutugari kandi zitagenderera gukosora, gutesha nokujyinama kubo babonye bitagenda neza , ahubwo zigambiriye gutega imitego gusa ngo zigaragaze ibibi gusa, igisirikare urebye nubwo bagishima ngo gikora neza ariko cyagize uruhare mugupfapfana kwinzego zibanze, abantu bose bibereye ibikange kubera kuyoborwa gisirikare.
Matakamba , wowe urivugira , ibiba lunzego zibanze biteye isoni nagahinda kuburyo ntanaho biteze kugeza ihihugu, uko uyu mugorz yahohotewe , niko naba gitufu bahohoterwa naba Mayor naba governor, kuko iyo ubona umuntu uti munshingano yakoreye ikizame agatsinda , ariko buri rwego rumukuriye rukunva rwamufata uko rwiboneye , biba biteye isoni, kuko iyo wunva ngo ba gitifu bimirenge barenze 10baviriye rimwe mukarere, abutugari 30 baragiye ngo kumpanvu zabo bwite, ese utekerezakoabo bose bashobora guhuriza rimwe igitekerezo, ikiriho nuko kubera ubugome bwabari hejuru bakorera inzego kuva kumurenge , mumirenge nutugari bagezaho bariheba kuburyo basigaye bakora ibintu batatekereje kubera iterabwoba rikabije ribari kumutwe, kuko benshi babaye ibyihebe, ahubwo nibikomeza gutya ndabona igihugu kirema inyeshyamba nyinshi pe, nibashake uko izi nzego zigira ubuzima gatozi, naho gukorera kugihunga giteyubwoba biratuma benshi bahasebera kubera gutumutwe bituma batakibasha gutekereza ngo bigirire icyizere kubera inzego zose zivanze mumiyoborere yimirenge nutugari kandi zitagenderera gukosora, gutesha nokujyinama kubo babonye bitagenda neza , ahubwo zigambiriye gutega imitego gusa ngo zigaragaze ibibi gusa, igisirikare urebye nubwo bagishima ngo gikora neza ariko cyagize uruhare mugupfapfana kwinzego zibanze, abantu bose bibereye ibikange kubera kuyoborwa gisirikare.