Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania Samia Hassan Suluhu yageze mu Burundi aho agiye kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri ku butumire bwa mugenzi we Evariste Ndayishimiye.
Uru ruzinduko rwa Samia nkuko tubikesha ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi rushimangira umubano mwiza ishyaka Chama cha Mapinduzi riri ku butegetsi bwa Tanzania rifitanye na CNDD FDD iyobora igihugu cy’u Burundi.
Perezida wa Tanzania mu Burundi aherekejwe n’abashoramari b’abanyatanzaniya bagiye kureba amahirwe y’ubucuruzi aba mu Burundi ngo barebe amahirwe naho bashoramo imari .
Aha mu Burundi kandi Samia azitabira inama yiga ku bucuruzi izahuza ba rwiyemezamirimo bo ku mpande zombi.
Uyu munsi kandi hateganijwe ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu byombi kiri busozwe n’ikiganiro n’abanyamakuru.
Perezida Ndayishimiye akimara gutorwa yasuye Tanzania. I Kigoma muri Tanzania Ndayishimiye yemeje ko Tanzania ari nk’umubyeyi w’u Burundi.
Yagize ati”Tanzania ni nk’ababyeyi ku Burundi kuko bafashije guharanira ubwigenge bwacu. Simfata Perezida Magufuli nk’ inshuti yanjye gusa ni n’umuvandimwe ndetse akaba n’umubyeyi.