Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ingamba zafashwe ku baturage bako bakorera imirimo yabo ya buri munsi mu mujyi wa Goma.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratius yabwiye Rwanda Tribune ko , ku mu minsi yatanzwe mbere ya Guma mu rugo akarere katanze amahirwe ku banyarwanda bakorera ubucuruzi i Goma kwambuka nta nzitizi , mu rwego rwego gushyira ibintu byabo ku murongo bitegura Guma mu rugo aka karere n’utundi umunane n’umujyi wa Kigali twashyizwemo n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 13 Nyakanga 2021.
Visi Meya ushinzwe iterambere n’ubukungu muri Rubavu yakomeje avuga ko guma mu rugo nitangira nta muturage w’u Rwanda uzaba wemerewe kwambuka ajya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, bivuze ko guhera none kuwa 17 Nyakanga nta Muturage w’umunyarwanda wemerewe gukomereza imirimo ye mu mujyi wa Goma.
Yagize ati”Ni guma mu rugo abaturage bacu bagoma ku guma murugo mu gihe cy’iminsi 10 nkuko inama y’abaminisitiri yabiteganije”
Nzabonimpa akomeza avuga ko imodoka zitwara ibicuruzwa arizo zemerewe kwambuka nabwo ikambuka itwaye umuntu umwe(Umushoferi).
Mu Rwanda imibare itangazwa na Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko ko abantu 10 bahitanywe na Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 626.
Mu Rwanda imibare itangazwa na Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 10 bahitanywe na Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 626.
Abarwayi bashya 927 babonetse mu bipimo 8127 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 52.552 mu bipimo 1.762.774 bimaze gufatwa kuva kuwa 14 Werurwe 2020 iyi ndwara yagera mu Rwanda.
Hategekimana Claude