Umugabo witwa Kanyangemu Vincent wari utuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yishwe n’umwambi yarashwe na mugenzi we ubwo yajyaga gutabara murumuna we bari bagiranye amakimbirane.
Uyu mugabo w’imyaka 30 wari ufite umugore n’umwana umwe yaraye arashwe umwambi n’uwitwa Nsabimana Jean Claude mu rugo rw’umuturanyi we ruherereye mu Kagari ka Kirehe mu Mudugudu wa Matahiro.
Karuranga Leo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare ubwo yaganiraga na MUHAZIYACU dukesha iyi nkuru, yemeje ko koko Kanyangemu yarashwe umwambi mu jisho ubwo yajyaga gukiza umuvandimwe we washwanaga n’undi basangiraga inzoga.
Ati: “Byabaye mu ma saa tatu z’ijoro, ni abagabo babiri bari bari kumwe na se n’undi wa gatatu w’umuturanyi bahuriye mu rugo rw’umwe mu bana b’uwo musaza, hari hari inzoga ya 250Frw bari banyweye ntibayishyura, umwana umwe afata urwembe akeba mugenzi we.”
Yakomeje avuga ko uwakebye mugenzi we hahise haza mukuru we kumutwara ngo kuko n’ubundi asanzwe ari “ikirara” adakunda kumvira abandi bantu uretse mukuru we, ubwo batahaga ngo bahuye na wa mugabo wari wakebeshejwe urwembe avuye iwe ahita abarasa yifashishije umuheto n’umwambi ufata umwe waje gutwara murumuna we, umwambi wafashe mu jisho.
Uyu wakomeretse bagerageje kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nasho mu Karere ka Kirehe kuko ari ho hafi, nabo babonye ameze nabi bahita bamwohereza ku bitaro bya Kirehe, hanyuma aba ari ho apfira.
Yakomeje avuga ko ngo kuko abo baturage bakunda kwihorera basabye uwo musaza kureba ahandi hantu yaba agiye kugira ngo babanze bahoshe umujinya w’ababuze umuvandimwe wabo.
Ati: “Twasanze nta kindi kibazo bari bafitanye, bigaragara ko byatewe n’ubusinzi, iyo nzoga bari bayiguze bajya kuyinywera mu rugo.”
Gitifu yavuze ko uyu mudugudu ukunze kugaragaramo urugomo cyane akaba yavuze ko agiye gufatanya n’inzindi nzego mu kuwitaho ndetse bakanatabara abagize ibyago bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Nsabimana wabikoze yatawe muri yombi, ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Ndego, iherereye mu Murenge wa Ndego, kugira ngo akorerwe dosiye azashyikirizwe inkiko.